Urukiko rwemeje ko urubanza rwa Grace Nyinawumuntu na AS Kigali ruburanishirizwa mu muhezo (Yavuguruwe) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Urukiko rwemeje ko urubanza rwa Grace Nyinawumuntu na AS Kigali ruburanishirizwa mu muhezo (Yavuguruwe)

Urukiko rwemeje ko urubanza rwa Grace Nyinawumuntu na AS Kigali ruburanishirizwa mu muhezo (Yavuguruwe)

Kuri uyu wa 21 Ukuboza 2017 ni bwo urukiko rwa Nyarugenge rwafashe umwanzuro wo kuburanisha mu muhezo urubanza Grace Nyinawumuntu aregamo ikipe ya AS Kigali bitewe no kwanga gushyira hanze ubuzima bwite bw'abatangabuhamya.

Grace Nyinawumuntu yareze ikipe ya AS Kigali kumwirukana binyuranyije n’amategeko nyuma yo kumwirukana bamushinja itonesha mu bakinnyi, agasuzuguro, uburiganya n’ibindi.

Ubwo urubanza rwari rugiye gutangira Maitre Munyandamutsa Jean Pierre uburanira  ikipe AS Kigali yasabye ko urubanza rwaburanishirizwa mu muhezo kuko abatangabuhamya (abakobwa bakinira AS Kigali)  ibyo bavuga  byerekeranye n’ubuzima bwabo bwite bityo ko bishobora kubagiraho ingaruka.

Urukiko rwafashe umwanzuro w’uko urubanza ruhita rutangira kubera mu muhezo n'ubwo yaba Grace Nyinawumuntu n'abo batangabuhamya bashakaga ko rwabera mu ruhame.

Kubera impamvu z'umwanya utari uhagije mu abantangabuhamya batanu bari bitabiriye iburanisha, batatu bonyine nibo batoranyijwe ngo batange ubuhamya imbere y'urukiko. Bose basohotse haragenda hinjira umwe umwe. 

Nyuma y'amasaha 3 n'imonota 25 iburanisha ryamaze, Urukiko rwanzuye ko ruzaso umwanzuro kuwa 11 Mutaraam 2018.

Ku kijyanye n'indishyi Grace Nyinawuntu yifuza ko yishyurwa yavuze ko ntacyo yazitangazaho keretse umuburanira abyemeye, gusa amakuru agera kuri Eachamps avuga ko yifuza miliyoni 57.

Aregera amezi 21 yari asigaje ku masezerano ye,  kuko yari yasinye imyaka itanu n'iyi kipe muri 2015 nyuma bakaza kuvugurura amasezerano hasigara imyaka 3, aya mezi rero akaba ari ayari asigaye kuri iyi myaka 3 y'amasezerano.

Canisius Kagabo

21/Dec/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content