Intumbero ya murumuna wa Liza Kamikazi winjiye mu muziki | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Intumbero ya murumuna wa Liza Kamikazi winjiye mu muziki

Intumbero ya murumuna wa Liza Kamikazi winjiye mu muziki

Noella Izere akaba murumuna wa umuhanzikazi Liza Kamikazi nawe yinjiye mu muziki afite intumbero yo gukora ibyo abandi bahanzikazi b’abanyarwanda batakoze.

Mu kiganiro yagiranye na Eachamps ubwo yari atuzaniye indirimbo ye nshya yitwa ‘Bivuge’ yavuze ko nyuma yo gusoza amashuri ye ya kaminuza yafashe icyemezo cyo kugaragaza impano ye.

Noella yongeyeho ko afite gahunda yo guhanga udushaya dutandukanye muri muzika ku buryo abazumva n’abazabona ibihangano bye bazabona ko atandukanye n’abandi.

Yagize ati “njye nshaka guhanga udushya mu bintu byose nzajya nkora yaba mu miririmbire,imyandikire, mu mafoto, amashusho n’ibindi abahanzi bakenera, nkazana umwihariko wanjye ku buryo abantu bazabona ko nje ntameze nkabo bose’’.

Kuri ubu Noella amaze gukora indirimbo ebyiri mu buryo bw’amajwi iyo aheruka ni iyitwa ‘Bivuge’ ahamya ko abakunzi b’umuziki bazayikunda kuko yayitondeye.

Noelle avuka mu muryango w’abanyamuziki ngo impano yo kuririmba bayikomora kuri sekuru waririmbaga injyana gakondo , ni na murumuna w’umuhanzikazi Liza Kamikazi wamamaye cyane mu myaka yashize.

Mu gahunda zindi uyu muhanzikazi afite harimo kugera kure kurenza aho mukuru we Liza Kamikazi, usa nkuwanaretse umuziki yageze. Noella avuga ko yababajwe n’uburyo uyu mukuru we nta mbaraga agishyira mu muziki mu gihe yumvaga ari we uzamufasha kuzamura impano ye.

Noella ngo azarenga urwego mukuru we yagezeho

Umva hano indirimbo yitwa ‘Bivuge’ ya Noella

21/Dec/ 2017,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content