Abanyarwanda barimo Charly na Nina, Meddy, The Ben, Yverry mu bahatanira ihembo bya Hipipo 2017 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abanyarwanda barimo Charly na Nina, Meddy, The Ben, Yverry mu bahatanira ihembo bya Hipipo 2017

Abanyarwanda barimo Charly na Nina, Meddy, The Ben, Yverry mu bahatanira ihembo bya Hipipo 2017

Abahanzi b’abanyarwanda batandukanye batoranyijwe mu bazahatanira ibihembo bya Hipipo bitangirwa muri Uganda aho Owooma ya Geosteady afatanyije na Charly na Nina yongeye guhatana ku nshuro ya kabiri, Yverry ahatanira ibi bihembo ku nshuro ya mbere naho The Ben na Meddy bakaba hanganiye ibihembo n'ibyamamare birimo Diamond, Eddy Kenzo, Ali Kiba, Ykee Benda n'abandi .

Ni ku nshuro ya gatandatu hagiye gutangwa ibihembo bya Hipipo Awards, bikaba biri mu byiciro bitandukanye birimo no gutora indirimbo zahize inzindi muri buri gihugu cyigize akarere k’Afurika y’u Burasirazuba.

U Rwanda rufitemo ibyiciro bibiri, ari byo indirimbo ifite amashusho meza ndetse n’indirimbo y’umwaka ariko ku buryo bw’amajwi.

Mu cyiciro cy’indirimbo y’umwaka harimo  Ikinya ya Bruce Melody, Winning Team  ya Butera Knwoless, Face to Face ya Charly na Nina, Simusiga ya Christopher, Wabulila Wa ya Deejay Pius, Kami ya Kid Gaju afatanyije The Ben, Slowly ya Meddy, Thank you ya The Ben na Tom Close, Mama ya Urban Boys, na Nkuko Njya Mbirota ya Yverry.

Mu ndirimbo  zihatanira igihembo cy’ifite amashusho meza harimo Uzagaruke ya Knowless, Zahabu ya Charly na Nina, Ntawamusimbura ya Meddy na Habibi ya The Ben.

Habibi ya The Ben na Ntawamusimbura ya Meddy zongeye kuza guhatana mu cyiciri cy'indirimbo zifite amashusho meza mu Karere k'Afurika y'u Burasirazuba aho bahanganye na  Diamond (Eneka) Sauti Sol (Melanin) Wasafi (Zilipendwa), Juliana Kanyomozi (Am Still Here), Eddy Kenzo (Jubilation), Sheebah Karungi (The Way), Wiil Paul & Alaine (I Do) na Harmonize na Rich Mavoko (Show Me).

Owooma ya Geosteady yafatanyije na Charly na Nina yatoranyijwe mu byiciro bibiri aho ihataniye igihembo cy’indirimbo iri mu njyana ya Zouke n’indirimbo yahuriweho n’abahanzi bo muri Afurika y’u Burasirazuba aho ihanganye n'izindi zirimo Body ya Raba Daba yafatanyije n'umunyarwandakazi Jody Phibi na Binkorela ya Sheebah na The Ben.Mu kwezi kwa Gashyantare 2017 na bwo Owooma yari yagizwe indirimbo y’umwaka.

Binkorela ya Sheebah afatanyije na The Ben na Owooma zongeye kuza mu ndirimbo z'umwaka mu Karere k'Afurika y'u Burasirazuba aho zihanganye na Seduce Me (Ali Kiba) Jubilation (Eddy Kenzo), Muziki (Darassa na Ben Pol), Marry You (Diamond na Ne-Yo) Zilipendwa (Wasafi) na I Do (will Paul &Alaine).

Abahanzi Bruce Melody, The Ben na Meddy nabo bari mu cyiciro cy’abahanzi bigaragaje mu gihe gito mu Karere k’Afurika y’u Burasirazuba aho bahanganye na Ben Pol na Darasa bo muri Tanzaniya, Lydia Jazmine na Ykee Benda bo muri Uganda, The Band BeCa na Nyashinski bo muri Kenya.

Ibirori byo guhemba aba bahanzi bizabera muri Uganda muri Werurwe 2018, gutora bikaba byatangiye aho biri gukorerwa ku mbuga nkoranyamba nka Facebook, Twitter, na Instagram. Ushaka guha amahirwe umuhanzi wikundira wakwandika #HiPipoMusicAwards+icyiciro+izina ry'umuhanzi cyangwa indirimbo.

Owooma iri mu cyicro cy'indirimbo yo mu njyana ya Zouk

21/Dec/ 2017,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
berthin's pro allan kiss
diamond sha is the number one namubali sana sijuwi kwa na yeye ananibali
Emile Silver
Bruce Melody ntawe uzakurusha komera cyanernIjwi ryawe ribavanamo bose nukuri, ntacyo nakora ngo biriya bihembo ubyegukane ariko ndabikwifuriza 100%!#$
munyaneza pascal
kami ya kid Gaju na the Ben niyo izarangiza agakino kuko turabizera nabahanga
Theoneste
Turamwizeye Meddy Azaba Uwambere
DM RECORDS
https://m.youtube.com/watch?v=aXNTxK4gccI&itct=CBMQpDAYAiITCLWWrIbjoNgCFWsYfwodQ1AGolIHaXNlcmVyaQ%3D%3D&gl=US&hl=en&client=mv-google
Sponsored Content
Loading...