Hamissa Mobetto yakije umuriro hagati ye na mukeba we Zari | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Hamissa Mobetto yakije umuriro hagati ye na mukeba we Zari

Hamissa Mobetto yakije umuriro hagati ye na mukeba we Zari

Umunyamideli Hamissa Mobetto wabyaranye na Diamond Platnumz yavuze ko Zari wiyita umuherwekazi, aba arata inkovu z’imiringa.

Ubusanzwe Zari[umugore wa Diamond] akunze kwiyita umugore w’umuherwekazi ndetse ni nayo mazina yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram[yiyita Zarithebosslady].

N’ubwo yiyumvamo ubukire no kuba umuherwekazi, mukeba we Hamissa Mobetto wabyaranye na Diamond Platnumz we siko abyumva kuko aherutse kumutamaza  aho ari mu gihugu cya Uganda.

Nk’uko Ugblizz yabitangaje ngo Hamissa yavuze ko Zari yamunzwe no kwikubira ndetse no kwikunda.

Yagize ati "Abaherwe bafasha ababakikije ntago babarya imitsi kugira ngo bakomeze kwigwizaho ubukire, abamukunda n’abamushyigikiye muzakomeza mwicire isazi mu jisho nyamara we akomeze akungahare."

Hamissa Mobetto yavuze ko azaha agaciro Zari igihe azemera guca bugufi agasangira n’abatishoboye ndetse n’abakunzi be akabafasha kwikura mu bukene.

Yagize ati "Igihe nzumva ko yabakoranyije[abakunzi be] akabanyanyagizamo amafaranga ni bwo nzumva ko ari umuherwe, naho ubu nta bukire bwe mbona.”

Zari na Mobetto ni abakeba bahora barebana ay’ingwe hari n’ubwo bigeze gucyocyorana ku rubuga rwa Instagram  Mobetto yita Zari umukecuru washukishije  akana[Diamond] gato amafaranga .

Uyu munsi aba bagore  barahanganira  i Kampala mu gihugu cy’ivuko cya Zari, aho yateguye igitaramo ngaruka mwaka cya All White Party  kiba  ku nshuro ya 6 nyuma y’aho mu mwaka ushize kitabaye.

Hamisa Mobetto nawe yiteguye kuyobora ikindi gitaramo cyirabera mu mujyi umwe n’aho Zari araba yakoreye  icye bikaza kubera amasaha amwe. Igitaramo cya Zari cyirabera ahitwa Club Guvnor naho icya Mobetto kibere ahitwa Club Play nta ntera y’ibirometero bitarenze 2 uvuye aho.

Hamissa Mobetto aherutse guteza imvururu mu rugo rwa Zari na Diamond ubwo hamenyakanaga ko umwana w’umuhungu aherutse kwibaruka yamubyaranye na Diamond, icyo gihe Diamond yabyemereye kuri Radiyo yitwa Capital fm yo muri Tanzania anahishura ko yari yarabigize ubwiru.

21/Dec/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
niyonshuti pacy
ahubwo mobeto ubanza aba afite ishyari kbsa
Talenta Imbabazi
Hhh...uyu mukobwa nikigoryi ..zari x yigeze amusaba kumwubaha ??ubundi gusangira nabatishoboye ko we tutari twamubona raa ..injiji gusa
Sponsored Content