Amagambo Irene Uwoya ‘Oprah’ yabwiye umuhungu we nyuma y’iminsi Katauti bamubyaranye yitabye Imana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Amagambo Irene Uwoya ‘Oprah’ yabwiye umuhungu we nyuma y’iminsi Katauti bamubyaranye yitabye Imana

Amagambo Irene Uwoya ‘Oprah’ yabwiye umuhungu we nyuma y’iminsi Katauti bamubyaranye yitabye Imana

Irene Pancras Uwoya wamamaye muri Filime nka Oprah yavuze ku muhungu yasigiwe na Katauti nyuma y’iminsi mike uyu mugabo atabarutse.

Uyu mugore yari yaramaze guhabwa gatanya n’urukiko yo gutandukana na Katauti ndetse mu minsi yashize yashyingiranwe n’umuhanzi wo muri Tanzania witwa Dogo Janja  yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram amagambo yerekana ko umuhungu yasigiwe na Katauti ariwe byose kuri we.

Yateruye agira ati”Uri buri kimwe kuri njye, warakoze Mana ku bw’iyi mpano wampaye.”

Hamad Katauti wari umutoza wungurije wa Rayon Sports  wanahoze ari umugabo wa Oprah yatabarutse mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Ugushyingo azize urupfu rutunguranye ndetse icyamuhitanye ntikigeze kimenyakana.

Yashinze urugo na Oprah muri 2009, kuva ubwo batangira inkundura y’ibibazo no kutimvikana. Muri 2011 baje gutandukana buri wese ajya  gutangira ubuzima bwe bundi bushya ndetse Katauti yapfuye nyuma y’iminsi yerekanye umurundikazi bari basigaye bakundana.

N’ubwo batandukanye Oprah ntiyigeze atuma Katauti yishima kuko atigeze amwemerera kubonana n’umwana nk’uko mu minsi yashize biherutse guhishurwa mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Tanazania.

Mu magambo yatahuwe Katauti yari yarigeze kwandika akayasiba yavugaga ko yababajwe n’uburyo uyu mugore yamwangiraga ko abona umwana we.

Muri aya magambo bivugwa ko yanditswe na Katauti kuri Instagram mbere yo kwitaba Imana akaza kuyasiba, yagiraga ati “Uramutse ufite umutima wa kimuntu, wakwemera ko mbonana n’umwana wanjye, ubu imyaka ibiri irashize udashobora no kwemera ko nsuhuzanya na we, imyaka ibiri irashize udashobora no gufata telefone ngo umpamagare umpe umwana tuvugane.”

“Yewe ntushaka no kunyoherereza ifoto ye ngo murebe, ariko ndumva neza ikigutera ibyo byose, ndetse na nyuma y’ibyo ndahamya ko udashaka ko nongera kumubona, gusa nta kundi, Imana irahari kandi umunsi uzagera.”

    Ifoto Uwoya yashyize hanze agashimangira ko umwana yabyaranye na Katauti witwa Krish  ariwe buzima bwe

   Umwana wa Oprah na Katauti akiri muto 

21/Dec/ 2017,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
emmy
YOO! MWIHANGANE UBUZIMA NTIKO BUMPERA NTAKUNDI?
www.idealzanussiservice.com
هناك بعض المشاكل التي تظهر بالثلاجة ولكن من الصعب على ربة المنزل ان تكون على دراية بها او بمعرفة كيف ولماذا تحدث هذه المشاكل ويتم وصف جميع هذه المشاكل في كلمة تعطل الثلاجة لكن بخدمة صيانة زانوسي يتم تشخيص الاعطال بشكل دقيق لمعرفة سبب توقف الثلاجة والامور الغير طبيعية التى تحدث اثناء تشغيلها على سبيل المثال ... هناك مشكله توقف الكمبروسور بشكل مستمر مما يجعل الثلاجة لا تبرد وتقوم بكامل وظائفها بشكل جيد وعادة ما تكون سبب هذا المشكله ان التيار الكهربائي لديكي منخفض وانها غير متسقره فهذا يجعل الكمبروسور يفصل باستمرار وربما يكون هناك حمل زائد يؤدي ال
Hamza 5 months ago
ماذا تقصد، وفقا لهذه القصة؟
Sponsored Content