USA: Humble Jizzo yerekanywe kwa sebukwe (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

USA: Humble Jizzo yerekanywe kwa sebukwe (Amafoto)

USA: Humble Jizzo yerekanywe kwa sebukwe (Amafoto)

Umuhanzi uririmba mu itsinda rya Urban Boys Humble Jizzo yerekanywe mu muryango w’umukunzi we  Amy Blauman muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ku mugoroba wo kuwa 15 Ukuboza 2017 ni bwo Manzi James uzwi nka Humble Jizzo n’umukunzi we Amy Blauman, berekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu Mujyi wa Wenatchee wo muri Leta ya Washington.

Mu byari bibajyanye harimo kuba uyu mukobwa yari agiye kwibaruka imfura ye atwite no kwerekana umukunzi we mu muryango we nk’uko nawe yerekanywe mu muryango wa Humble Jizzo.

Nk’uko babitangaje bakoresheje imbuga nkoranyambaga zabo, Humble Jizzo yahuye n’abo mu muryango wa Amy Blauman harimo sebukwe, nyirabukwe na baramube.

Humble Jizzo yatangaje ko yishimiye guhura n’ababyeyi bamubyariye urubavu rwe ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka itatu batangiye gukundana.

Humble Jizzo yatangaje ko ateganya kugaruka mu Rwanda nyuma y’ukwezi kumwe n’igice cyangwa abiri, bitewe n’uko gahunda zamujyanye zizaba zagenze.

Humble Jizzo na Amy Blauman bateganyaga gukora ubukwe muri uku kwezi k’Ukuboza 2017, ariko babaye babisubitse kugira ngo umugore we abanze abyare.

Humble Jizzo ari kumwe na Sebukwe n'umugore we

Humble Jizzo ari kumwe na nyirabukwe

Humble Jizzo na muramu we 

Aho ari ubukonje ni bwinshi

22/Dec/ 2017,4 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(3)
bakanibonaeddy
kowerezaho musaza ntuzabe nkamadib yahise akwam numufashaw mbwambabur
sowetojmv
nibyiza cyane kbx
fils
nukosha humble ndakwemeye urabikoze icyo ukoze tukita globalization married
Sponsored Content