Abakiriya ba Tigo Rwanda iherutse kugurwa na Airtel bahumurijwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abakiriya ba Tigo Rwanda iherutse kugurwa na Airtel bahumurijwe

Abakiriya ba Tigo Rwanda  iherutse kugurwa na Airtel bahumurijwe

Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda burahumuriza, abakiriya ba Tigo Rwanda n’abandi bafatanyibikorwa bayo ko badakwiye kugira impungenge z’uko yagurishijwe ahubwo bagakomeza bakagana serivisi zayo nk’uko bisanzwe.

Kuwa 19 Ukuboza 2017 ni bwo byamenyekanye ko Bharti Airtel yaguze ikigo cy’itumanaho cya Tigo Rwanda. Abantu batandukanye bakomeje kwibaza ibibazo byinshi ndetse bamwe bagaragaza impungenge z’uko bashobora guhombera muri izi mpinduka.

Mu itangazo ubuyobozi bwa Airtel Rwanda  bwashyize ahagaragara, bwasabye abafatabuguzi ba Tigo Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bayo, gukomeza gukora nk’uko bisanzwe mu gihe bagitegereje guhabwa uburenganzira ibi bigo bigahunduka Airtel Rwanda.

Nyuma yo kubona uburenganzira ibigo byombi bizatangira inzira yo guhuriza hamwe abakiriya, abakozi,ibikorwa n’ ibikorwa remezo.

Uku kwihuriza hamwe bizongera imikorere ihamye, serivisi nziza, guhanga udushya byo se biganisha ku kunoza serivisi zihabwa abakiriya.

 Kugeza  ubu abafatabuguzi ba Tigo Rwanda barakomeza bakoreshe SIM cards bari basanzwe bakoresha kandi nomero zabo ntabwo zizahinduka.

Abakoreshaga Tigo Cash na Airtel Money barakomeza babitse banabikuze nk’uko byari bisanzwe kandi amafaranga yabo afite umutekano uhagije.

Kugeza ubu ntabwo Airtel iratangaza niba hari abakozi bazagerwaho n’ingaruka ariko ngo bizagenda bimenyekana uko iminsi izagenda iza.

Abasanzwe bacuruza serivisi za Tigo cash na Airtel Money barakangurirwa gukomeza gutanga serivisi ku bakiriya nk’uko byari bisanzwe.

22/Dec/ 2017,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(12)
Emmy
Gusa jyewe ntago niyumvisha uburyo tuzakorana dufite sim cards za tigo' twitwa airtel
Nkurunziza patrick
Icyo navuga kubyabaye nuko, abo bafash' icyo cyemezo cyo kugurisha those shares 100% bahubutse kubera abacyiriy
ndagije mana david
birambabaje
ELISA
NUBURYOHE
Yves morat9
None x ubwo muri make igurwa rya Tigo Rwanda bizagira izihe ngaruka kubakiriya bayo
Gïså Fiston
ubwo x ko Tigo yariyaratueyohereje duchatira Ubuntu kuri Facebook no kubona promotion zihendutse nka jama packs nizindi, ubwo tuzakomeza tubiboñe???rnnukugerageza kbx nabyo bakagira icyo babikoraho
Mayira odinga
So good if it'll never get change shookingly we'll be updated on!
Mayira odinga
So good if it'll never get change shookingly we'll be updated on!
Tumwibaze jean d'amour
Ndabashimiye kugikorwa mwakoze cyo guhuza imirongo yose,kd nizeye ko bizagenda neza.navuga nko,kuri connection za internet,niho twagiraga ikibazo.kd nasoza mbashimira kuduhumuriza gukomeza gukoresha imirongo yacu nkaba client ba tigo.Murakoze.
tuyisingize theogene
tigo kariyo yarifite power x gusa hano Ibugeshi nta network tubona zihagije za airtel
More Comments
Sponsored Content