Urban Boyz bashyize hanze amashusho ya Mpfumbata agaragaramo inkumi z’ikimero ‘Video’ | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Urban Boyz bashyize hanze amashusho ya Mpfumbata agaragaramo inkumi z’ikimero ‘Video’

Urban Boyz bashyize hanze amashusho ya Mpfumbata agaragaramo inkumi z’ikimero ‘Video’

Nizzo na Humble Jizzo , abasore babiri basigaye mu itsinda Urban Boyz bashyize hanze amashusho y’indirimbo Mfumbata agaragaramo inkumi z’ikimero.

Mpfumbata ni indirimbo ya mbere Nizzo na Humble Jizzo bakoze nyuma yo gutandukana na Safi bari bamaranye imyaka irenga icumi bahuriye mu itsinda rya Urban Boyz.

Nyuma yo gutandukana kwabo benshi bari biteze kureba ikizakurikiraho niba Nizzo na Humble Jizzo bazakomeza kuririmba ari babiri bakabishobora ku rundi ruhande na Safi watangiye gukora wenyine ahanzwe amaso yo kureba uko azabyitwaramo nyuma yo kuva muri Urban Boyz.

Nizzo na Humble Jizzo bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru bavuga ku hazaza h’itsinda bahamije ko bazakomeza gukorana ari babiri kuko bizeye impano zabo kandi umuziki bawumazemo igihe gihagije ku buryo bawigiyemo byinshi.

Bashyira hanze ‘Mpfumbata’ bavuze ko ije gushimangira ubushongore bwabo bari basanganywe ndetse ko na nyuma yo gutandukana na Safi bazakomeza gukora indirimbo nziza kurusha nizo bakoze imbere.

Ibi Humble Jizzo abisobanura yagereranyije ‘Mpfumbata’ nka farumasi y’imiti (Imvugo iri gukoreshwa muri iyi minsi igaragaza ikintu kiza cyane) yagize ati ‘’Ubusanzwe twakoraga imiti ariko iyi yo ni farumasi”.

Amashusho ya ‘Mpfumbata’ yatunganyijwe na Nameless Campos wanakoze izindi ndirimbo aba basore bagaragayemo zirimo Ziada na Too Much.Iyo witegereje iyi ndirimbo ubonamo inkumi z’uburanga ziba zipfumbase aba basore nkuko banabirimbye mu majwi yayo.

Reba hano amashusho y’indirimbo ‘Mpfumbata’

Tags

23/Dec/ 2017,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(6)
sheja gloire
I like it m as n
muvunyi patrick
Irarenze mn eeeeey nihatar
Rutikanga
totally touched on me guys excellent
Tuyishime Treso
Mukomeze basaza ndabemera
gandhi
keep it up gyz
BIGWI Strong
Wooow! iyi yo irashimangira ubukaka bwa babiri kbs! go ahead boyz!
Sponsored Content