Nyina wa Hamisa Mobeto yishongoye kuri nyina wa Diamond Platnumz | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Nyina wa Hamisa Mobeto yishongoye kuri nyina wa Diamond Platnumz

Nyina wa Hamisa Mobeto yishongoye kuri nyina wa Diamond Platnumz

Shufaa Lutigunga,umubyeyi w’umunyamideli wabyaranye n’umuhanzi Diamond yavuze amagambo yafashwe nko kuwishongora kuri nyina wa Diamond amunenga ko yarongowe n’umusore ukiri muto.

Hashize iminsi mike Sandrah nyina w’umuhanzi Diamond Platnumz yongeye kurongorwa nyuma y’imyaka irenga 20 atandukanye n’umugabo we wa mbere.

Yarongowe n’umusore witwa Rally Jonnes ndetse bivugwa ko amurusha imyaka myinshi.

Nyina wa Hamisa Mobeto ubwo yagaraniraga n’ikinyamakuru cyitwa Risasi yavuze amagambo yishongora kuri nyina wa Diamond Platnumz amunenga kuba yararongowe n’umwana.

Yagize ati “ nindamuka ndongowe nzarongorwa n’umuntu mukuru kubera ko udusore duto kuri njyewe ntibishoboka. Nkeneye kurongorwa ariko nzarongorwa n’umuntu ushaje nka njye kugira ngo abuzukuru banjye babone sekuru."

Mu muryango wa kwa Diamond no kwa Hamisa bakomeje kurebana ay’ingwe biturutse ku mwana Diamond yabyaranye n’uyu mukobwa ariko akabanza kumwihakana.

Nyina wa Diamond aherutse kuvuga amazina y’abazukuru be ariko ntiyavuga umwana umuhungu we yabyaranye na Hamisa.

Ku munsi w’ejo nabwo Hamisa Mobeto yiriwe acyocyorana na Zari, ubwo Zari yavuga ko ntawe ukwiye kumugereranya Mobeto kuko ari nk’umubu imbere y’inzovu.

23/Dec/ 2017,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Aubin Loïc
Platnumz nareke ubujinga aguman numugore umwe nih nab fans biw bomubnamwo ubu serieux
uwizeyimana olivier
urukundonirwogere
Sponsored Content