Knowless na Bruce Melody bahuye n'uruva gusenya baririmbira ababarirwa ku ntoki (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Knowless na Bruce Melody bahuye n'uruva gusenya baririmbira ababarirwa ku ntoki (Amafoto)

Knowless na Bruce Melody bahuye n'uruva gusenya baririmbira ababarirwa ku ntoki (Amafoto)

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 23 Ukuboza 2017 nibwo umuhanzikazi Knowless na Bruce Melody bakoze igitaramo cyiswe Holiday Cheer ariko kiba cyitabiriwe n’abantu mbarwa.

Bruce Melody na Knowless ni bamwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakunzwe cyane muri iyi minsi ndetse banafitanye indirimbo bise Deep In Love iri gukundwa n’abatari bake.

Banahurijwe mu gitaramo cyo kwinjiza abakunzi babo mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, kikaba cyabaye mu ijoro ryo kuwa 23 Ukuboza 2017.

Iki gitaramo cyari kimaze igihe cyamamazwa cyane, ku mbuga nkoranyambaga, aho bifashishaga abandi bahanzi, abayobozi bakomeye n’ibindi byamamare, udupapuro twamamaza bagahaga abahisi n’abagenzi n’ubundi buryo bwinshi.

Ukurikije imbaraga zashyiwe mu kwamamaza iki gitaramo, nta washidikanyaga ko kitakwitabirwa dore ko n’aba bahanzi ubwabo basanzwe bafite abakunzi batari bake.

Umunsi w’igitaramo washyize uragera Knowless na Bruce Melody biteguye gushimisha abakunzi babo, bari bateguriye ahantu hanini ho kwicara, ariko baje gutungurwa n’uburyo igitaramo cyabo cyitabiriwe ku rwego rwo hasi cyane kuko abantu bari bahari batari barenze 300 kandi na bwo abenshi bakaba ari abari baje batumiwe.

N’ubwo batageze ku ntego yabo Knowless na Bruce Melody ntibacitse intege ahubwo baririmbiye abakunzi babo nk’uko bari babiteguye.

Umwe mu bakurikirana iby’umuziki yavuze ko kuba iki gitaramo cyahombye, byaturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba baraciye ibiciro bihanitse kandi bihabanye n’urwego bariho.

 Yagize ati “ibiciro baciye birahanitse cyane, umuntu wakwikura ibihumbi 15 akaza kureba Knwoless si uwo ari wese. Ntibarusha Charly na Nina gukundwa ariko ntibaciye ayo mafaranga, Rider Man afite igitaramo azishyuza ibihumbi 2 kuko azi abafana be. Bariya bazize kwirengagiza ubushobozi bw’abakunzi babo.

Ikindi ni uruhurirane rw’ibitaramo bimaze iminsi bibera muri Kigali n’ibindi biteganyijwe kuba muri iyi minsi mikuru ku buryo Holiday Cheer yagombaga kuburizwamo imbere yabyo uko byagenda kose.

Yagize ati “ muri uku kwezi kwa 12 habayemo ibitaramo byinshi, reba icya Mbonyi, Charly na Nina, Chorale de Kigali, icya Kayirebwa na Kidumu n’indindi urumva ko abantu kandi hari umuntu wagiye muri bimwe muri ibi , akaba ateganya kuzajya mu cya Sauti Sol cyangwa se icya Ali Kiba, urumva ko kuba yajya kwishyura Knowless na Bruce Melody yarebeye ubuntu muri Tour Du Rwanda  biragoye cyane.”

Imyanya myinshi yari yambaye ubusa

Imyanya y'icyubahiro yabuze abayijyamo

Bruce Molody ku rubyiniro

Birengagije akaga bahuye nako bararirimba

Amafoto :Inyarwanda

24/Dec/ 2017,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
Kennedy
Cyakor biratangaj kbx
Ezechiel Alves
Ibintu Byababanye Findifindi
Musonera innocent
Erega ibiba bitwara amafaranga biba aribyinshi knd nabo baciye menshi so baribugabanye!
clever
bihabij kujy kcc
Sponsored Content