Safi Madiba yashyize hanze indirimbo ya kabiri yise ‘kimwe kimwe’ (Yumve hano) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Safi Madiba yashyize hanze indirimbo ya kabiri yise ‘kimwe kimwe’ (Yumve hano)

Safi Madiba yashyize hanze indirimbo ya kabiri yise ‘kimwe kimwe’ (Yumve hano)

Niyibikora Safi ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Safi Madiba yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri nk’umuhanzi ku giti cye nyuma yo kwiyomora kuri Urban Boyz.

Izina Safi ryamamaye cyane mu muziki ubwo uyu mugabo yari akibarizwa mu itsinda rya Urban Boyz kuri ubu risigawemo na Nizzo na Humble Jizzo , bamaranye imyaka 10 baririmbana ari batatu ariko mu ugushyingo uyu mwaka Safi abiyomoraho atangira gukora ku giti cye.

Safi yasezeye Humble Jizzo ubwo bakoraga indirimbi 'I Miss you' bakoranye na Kitoko , ngo yamusezeyeho amubwira ko ariyo ndirimbo ya nyuma agaragayemo ya Urban Boyz nyuma yo kubona ko nta hazaza iri tsinda rifite.

Nyuma yo kuva muri Urban Boyz , Safi yahise asinyana amasezerano y’imikoranire y’imyaka itatu na Label ya The Mane izajya imufasha mu bikorwa bye bya muzika ayihuriyemo n’umuhanzikazi Marina.

Indirimbo ya mbere Safi yashyize hanze ni iyitwa ‘Got it’ yakoranye na Meddy , amashusho yayo bayafatiye I Kampala atunganywa na Sasha Vybz, ubu imaze kurebwa incuro zirenga ibihumbi 350 ku rubuga rwa youtube.

Nyuma ya ‘Got it’ yari icurangitse mu mudiho ubyinitse , Safi yashyize hanze indi ndirimbo yitwa ‘Kimwe Kimwe’ yo icurangitse mu mudiho utuje.

Umva hano indirimbo nshya ya Safi Madiba yise ‘Kimwe Kimwe’

25/Dec/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(13)
Emmanuel RUKOMEZA
Keep it up brother ! We are here for you a passion is something deep in your body think and think big I am sure you will be the best around the continental actually I am very touched with this song thank.
aman tyizere
couraj tukurinyum
Emmy
safi this is heart touching song rnkeep it up my brother. rnfor sure you will never walk alone
tanga ukuri
Nimugashunge indushyi kdi ngo muzane ubufana bwinshi muri music ubwo niki yakoze gitangaj hhhhh murambabaj afite mulla? Yego azikuririmba?? Yego ark yarahemutse niyompamvu ntaho yajya gxre
Emile Silver 3 weeks ago
Sha yarahemutse rata ibyo nukuri kubwambaye rwose
mc gucci 3 weeks ago
ase nkawe koko...rniyo uvuga ngo.ntabirenz ufit ibihe bikorwa woe...rnmadiba ni starboy mn mureke yamamare
placide
uwampinka nayiguha safiii. urankosoye nukuri kimwe kimwe
Tuyishime Tresor
Komerezaho, musaza turakwemera.
Costa Olivier
Safi Azi akazi kbs,ewan Kimwe Kimwe irakaze nukuri!!!Courage Ma bro Safi rekan nababuze aho bajya kbs!!!!Iyi ntago ari Iduka ni super Market kbs!!!!!
Gadson
komez ubahe musaza turakwemera cyane
Miles
Uyu ni umuti na cancer Yakira kbsa, minister w'ubuzima ni uyu kbsa keep it up man, passion yawe uyikore utuje ufite buri kimwe abandi abazazana ihangana ni akazi kabo hhh nukuuuriii
Safi
komerezaho madiba
More Comments
Sponsored Content