Riderman yongeye gukora amateka yuzuza sitade (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Riderman yongeye gukora amateka yuzuza sitade (Amafoto)

Riderman yongeye gukora amateka yuzuza sitade (Amafoto)

Mu ijoro ryo ku wa 25 Ukuboza 2017 umuhanzi umaze kwemeza benshi mu njyana ya Hip Hop, Riderman yakoze igitaramo yise Uburyohe mu rwego rwo kumurika Mixtape yise filime, yongera gukora amateka yuzuza petit stade.

Bimaze kumenyerwa ko buri ku wa 25 Ukuboza (ku munsi wa Noheli) Riderman akora igitaramo cyo kumurikira abakunzi be umuzingo  w'indirimbo aba yarakoze mu gihe cy'umwaka.

Uyu mugabo wamaze kwibikaho imbaga y'abatari bake batwawe umutima n'ibihangano bye,  kuri uyu wa 25 Ukuboza 2017 yamurikaga Mixtape yise filime ikaba iriho indirimbo zirindwi ari zo Ndacyabakunda, Uburyohe, Inyuguti ya R, Cumu Ritica, Ziramoka na Ntiziryana.

Kuri Petit Stade i Remera hari hakubise huzuye abafana benshi biganjemo urubyiruko bari baje gushyigikira Gatsinzi Emery wamaze kwimikwa nk'umwami w'Ibisumizi. 

Muri iki gitaramo Riderman yafashijwe n'abahanzi batandukanye barimo Jack B,Gabiro Guitar, Kalphan weretswe n'urukundo rudasanzwe n'abakunzi ba Hip Hop, Queen Cha, Marina wabyinishije ikibuno ku buryo budasanzwe, Miss Elica, Active, Jay C, Pfla, King James n'abandi benshi.

Riderman  niwe waririmbye ku buryo bw'umwimerere buzwi nka Live aho yacurangirwaga n'itsinda ry'abacuranzi bize umuziki mu ishuri ryo Ku Nyundo (Sebeya Band).

Akigera ku rubyiniro abantu bose harimo n'umugore we Agasaro Falida bahagurutse bamuhereza icyubahiro akwiye maze atangirira ku ndirimbo ye Horo, maze bararirimbana karahava. Riderman yaririmbye indirimbo 5 mu gice cya mbere maze aha rugari abandi bahanzi bari baje kumushyigikira.

P FLA yeretswe urukundo rudasanzwe.

Umuhanzi P FLA umaze iminsi mike asohotse muri gereza nyuma yo kurangiza igifungo yakatiwe kubera gukoresha ibiyobyabwenge ni umwe mu bahanzi bari bategerejwe na benshi dore ko abafana batahwemaga gusaba ko aza ku rubyiniro ariko bakomeza kubatera amatsiko kugeza ku i saa tanu n'iminota 30 ubwo yinjiraga ku rubyiniro agaragiwe na Candy Moon bahuriye mu itsinda Emperial Mafia Land.

P FLA yari yambaye inkweto z'umutuku, amasogisi y'umweru maremare, ikabutura y'umweru yayimanuye bizwi nka Packet Down, n'agapira k'umutuku. yabaye akigera ku rubyiniro sitade yose iraterura iti P fla, P fla, P fla,... uyu musore yabonye urukundo yeretswe n'abakunzi be amarangamutima aramufata arapfukama yubika umutwe arangije arahaguruka atangira kuririmba.

inyinshi mu ndirimbo yaririmbye ntabwo benshi bari bazizi, ariko ntibyababujije kumwishimira dore ko hari benshi bagiye bamusanganiza amafaranga menshi ku rubyiniro. P fla yaririmbye iminota igera kuri 20 arongera aha umwanya Riderman ari nawe wasoje igitaramo ku isha ya saa sita z'ijoro.

Byari biteganyijwe ko abahanzi nk'Ama G The Black, Danny na None na Mico The Best baririmba ariko ntibahabonetse.

Jack B umuhanga mu kubyina yifashije inshuti ye Riderman

Umugore wa Riderman yari yaje kumutera ingabo mu bitugu

Ababyinnnyi ba Gabiro Guitar

Umuhanzikazi Lanie

Kalfhan yishimiwe bikomeye

Abafana bari benshi cyane

Igisumizi...

P FLA na Candy Moon bishimiwe cyane

26/Dec/ 2017,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Emile Silver
Iyo usobanutse uba usobanutse niyo ugenda ubyumva na ujye wiyumva gutyo urarenze (Riderman/Igisumizi) uzakomereze aho ngaho rwose, ntuye muri (America) Ariko ndagukurikira 5/5 Every Single Day!#Tuzanahura ngarutse uko bisa kose $ (Courage).
Habinshuti marc martinez
#papawaRusangiza el thad .Boss wibisuma hhh ! ziriya Boots WAHAHIYE hehe msza. .#Uracyatudunda manigger. komeza ukore amateka Go& go forever Outcast .!nanjye wokwa jay ndemeye maze
Habinshuti marc martinez
#papawaRusangiza el thad .Boss wibisuma hhh ! ziriya Boots WAHAHIYE hehe msza. .#Uracyatudunda manigger. komeza ukore amateka Go& go forever Outcast .!nanjye wokwa jay ndemeye maze
Sponsored Content
Loading...