Amafoto 30 agaragaza uko PFLA yakiriwe mu gitaramo cya mbere yagaragayemo nyuma yo gufungurwa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amafoto 30 agaragaza uko PFLA yakiriwe mu gitaramo cya mbere yagaragayemo nyuma yo gufungurwa

Amafoto 30 agaragaza  uko PFLA yakiriwe mu gitaramo cya mbere yagaragayemo nyuma yo gufungurwa

Hakizimana Murerwa Amani[P-Fla] wari umaze  igihe kinini atagaragara ku rubyiniro, yongeye kwerekwa  urukundo abafana benshi bagwirirana bashaka kumwifotorezaho.

Uyu muhanzi uri mu bafite abafana babanambyeho bakunda Hip Hop, yari amaze igihe kigera ku mwaka muri gereza ya Mageragere.

Byumvikane ko benshi bari bafite inyota yo  kumwumva no kumubona mu bihangano bitandukanye yakoze hambere ndetse n’ibindi yaba afite bishya , igitaramo cya Riderman cyabaye ikiraro cyongeye kwereka P-Fla ko akunzwe kandi igihe kigeze ngo abafana be bongere kuryoherwa.

Mbere y'uko ahamagarwa ku rubyiniro abantu benshi bari bafite amatsiko yo kongera kubona PFLA dore ko uko havagaho umuhanzi bateraga amajwi hejuru bagira bati PFALA, PFLA, PFLA.

Yageze ku rubyiniro isaa tanu n'iminota 30 ari kumwe na Candy Moon babana mu itsinda rya Emperial Mafia Land. Ibintu byahise bihinduka bose barahaguruka, nawe ibyishimo biramurenga. mu minota igera kuri 20 yamaze ku rubyiniro wabonaga abantu bari bagishaka gutaramana nawe ndetse akivaho bamwe bahise batangira gutaha urusorongo.

    Abantu bari uruvunganzoka ubwo P-Fla yari ari ku rubyiniro

    P-Fla na Candy Moon bari ku rubyiniro

     abantu bari baje imbere gufata amafoto ya Pfla wari ukumbuwe, abandi bakanyuzamo bakifata selfie ari kuririmba 

     Abafana ba Hip Hop bari bahagurutse bishimiye Pfla

     P-Fla yaririmbye agezemo hagati afatwa n'ikiniga kubera ibyishimo

    P-Fla na Candy Moon bari kuririmba 

     Abafana bashakaga gukora kuri P-Fla 

    P-Fla yahagurukije stade yose

     Candy Moon yageze aho akuramo inkweto

 

26/Dec/ 2017,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(7)
Kemovela
pfla xorry usanze bulldog amaze kuzamuka mutera amaze kubaka byose kukurusha umubiri arakurusha hits araguhiga feel beat ntiwakurikira kora cyane mukadaff atakurya fans ameze nabi
Kemovela
pfla xorry usanze bulldog amaze kuzamuka mutera amaze kubaka byose kukurusha umubiri arakurusha hits araguhiga feel beat ntiwakurikira kora cyane mukadaff atakurya fans ameze nabi
jano
uyumusore rwose arenze ibisabwa nukurida ntawumuhiga nibagire nawe bamuhe gumaguma kuko arayikwiriye rwose nge sinarinziko harumuhanzi Murwanda ukunzwe gutya kbs
nkurikiyumukiza daniyeri
pfla urumukoboyi nkundacyane umva niga uzakomerezaho kuri hipapu dukumbuye kukubona hano nyagatare
nkurikiyumukiza daniyeri 8 months ago
musore hipapu zawendazemera ufitimpano yoguhangapee nkwifurije gukundwa nabose ugirumusimwiza nig
ZEBRA
NONESE MUSAZA UZAZA NYAMASHEKE RYARI? TURAKWEMERA CYANEEEEE. NKUNDA INGOMA YA WE YITWA AMABURAKINDI EWANA BIG UP.
ZEBRA
P, NDAKWEMERA CYANE
Valion Taiga
Party yari cool bikaaze nuko p yamazeho igihe gito ugereranyije nicyabafana twarifukeneye
Sponsored Content
Loading...