AY yongeye gutera imitoma umunyarwandakazi bateganya kubana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AY yongeye gutera imitoma umunyarwandakazi bateganya kubana

AY yongeye gutera imitoma umunyarwandakazi bateganya kubana

Umuhanzi ukomeye muri Tanzaniya no muri Afurika  mu njyana ya Hip Hop AY yifurije umukunzi we isabukuru nziza  ashimangira ko amukunda bitagira akagero.

Allen Yesaya wamenyekanye nka AY amaze imyaka igera ku 9 akundana n’umukobwa w’umunyarwandakazi  witwa Remmy, ariko yabyeruye mu mwaka ushize wa 2016 mu kwezi k’Ukuboza ubwo yari yagize isabukuru.

Kuri ubu ntahishira kugaragaza uyu mukobwa w’uburanga wamutwaye umutima dore ko bamaze no kwemenyeranya ko bazabana akaramata nk’umugabo n’umugore.

Kuri uyu wa 27 Ukuboza 2017 ku munsi w’Isabukuru ya Remmy, AY yongeye kugaragaza akanyamuneza aterwa no kuba akundana n’uyu munyarwandakazi amubwira amagambo atandukanye aryoshye.

Yagize ati “Isabukuru nziza ku mukunzi wanjye duteganya kurushinga, inshuti yanjye y’akadasohoka, byose byanjye... reka twishimire hamwe uyu munsi udasanzwe. Dukomeze gushyira imbere Imana muri byose nayo izakomeza kuduha imigisha n’inema zayo buri munsi. Ndagukunda by’agahebuzo.”

Muri Kamena 2017 nabwo AY yari yanditse amagambo akomeye kuri Instagram yishimira intambwe uyu mukobwa yari yateye ubwo yari arangije amasomo ya kaminuza.

AY agiye gushaka umunyarwandakazi, dore nawe asanzwe afite amaraso y’ubunyarwanda kuko nyina witabye Imana yari umunyarwandakazi naho se akaba umunyatanzaniya. Uyu musore kandi ni mubyara w’umuhanzi Alpha Rwirangira uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

AY yamaze kumusaba kubana akaramata

Remmy umunyarwandakazi witegura kubana na AY

Tags

27/Dec/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content