Safi Madiba yashyize hanze amashusho ya ‘kimwe kimwe’ yakoreye muri Uganda (Yarebe hano) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Safi Madiba yashyize hanze amashusho ya ‘kimwe kimwe’ yakoreye muri Uganda (Yarebe hano)

Safi Madiba yashyize hanze amashusho ya ‘kimwe kimwe’ yakoreye muri Uganda (Yarebe hano)

Safi Madiba yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Kimwe Kimwe’ nyuma y’iminsi micye ayishyize hanze mu buryo bw’amajwi.

Kimwe Kimwe n’indirimbo ya kabiri Safi Madiba amaze gushyira hanze nyuma yo gutandukana na bagenzi be bahoze baririmbana mu itsinda Urban Boyz.

Izina Safi ryamamaye cyane mu muziki ubwo uyu mugabo yari akibarizwa mu itsinda rya Urban Boyz kuri ubu risigawemo na Nizzo na Humble Jizzo , bamaranye imyaka 10 baririmbana ari batatu ariko mu ugushyingo uyu mwaka Safi abiyomoraho atangira gukora ku giti cye.

Indirimbo ya mbere Safi yashyize hanze ni iyitwa ‘Got it’ yakoranye na Meddy , amashusho yayo bayafatiye I Kampala atunganywa na Sasha Vybz, ubu imaze kurebwa incuro zirenga ibihumbi 350 ku rubuga rwa youtube.

Safi yakurikijeho iyi ndirimbo yitwa kimwe kimwe yakoze muri gicurasi uyu mwaka ariko ayishyira hanze bwa mbere muri iki cyumweru dusoza , ubu n’amashusho yayo akaba yamaze kugera hanze nayo, yafatiwe muri Uganda atunganywa na Sasha Vybz uri gukorana bya hafi n’uyu muhanzi.

Reba hano amashusho ya Kimwe kimwe indirimbo nshya ya Safi

31/Dec/ 2017,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(15)
Nkuriza eric
Musore tukurinyuma kora ureke utugambotwa rubanda
Dushimimana Mathieu
Uracyari uwambere musore Muto!!!bikore mpaka bikange!!!!!rnHhhhhhhh
Iradukunda Foustin.#dj radu
Yeah neza too
patrick
Ni neza mz
patrick
Ni neza mz
patrick
Ni neza mz
carribar madiba
Bro byari igihe ko utwerek ko ushoboy keep on
karangwa
urashoboye musore
BRUNO MARS
ARAKAPFA
Bugas
Nemeye kbsa. Swagg boy yanyemeje
More Comments
Sponsored Content