Umwihariko w’amashusho y’indirimbo Queen Cha yasohoye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umwihariko w’amashusho y’indirimbo Queen Cha yasohoye

Umwihariko w’amashusho y’indirimbo Queen Cha yasohoye

Mugemana Yvonne[Queen Cha] yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ishusho y’urukundo’, yakoze mu mpera z’umwaka wa 2017, akaba yemeza ko itandukanye n'izindi yagiye ashyira hanze bihe byatambutse.

‘Ishusho y’urukundo’ ni imwe mu ndirimbo za Queen Cha ziharawe cyane muri iki gihe bitewe n’ubutumwa bw’urukundo bwiganjemo bunyura cyane abashaka kubaka umubano ukomeye uzasiga inkuru nziza imusozi mu gihe bazaba batakibarizwa ku Isi.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na Junior Multi System, yagiye hanze  mu Ukwakira 2017 naho amashusho yayo yagiye hanze kuwa 31 Ukuboza 2017 akaba yarakozwe na Meddy Saleh, usanzwe azwiho ubuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo.

Mu kiganiro Queen Cha yahaye Eachamps, yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe  ahitwa ku Irebero mu mujyi wa Kigali, avuga ko yahahisemo kubera ko yabonaga ari ahantu heza kandi hahagije kuba yafatira amashusho yose yifuza.

Ati”Amashusho y’iyi ndirimbo twayafatiye ahitwa ku Irebero mu Mujyi wa Kigali, niho honyine ntago twakoreye mu duce twinshi kubera ko ariho twabonye hari byinshi twifuzaga kandi tukaba twarabonaga ari ahantu hagari, twabonye uburyo butandukanye bwo gufatamo amashusho.”

Yavuze ko yahisemo gukorera muri aka gace kubera ko yabonye ari ahantu heza, hagaragara neza hasa neza, abona hajyana n’ibyifuzo by’amashusho y’indirimbo ye.

Queen Cha yabwiye Eachamps kandi ko umusore ugaragara muri aya mashusho ari Umunyarwanda usanzwe akora ibijyanye no kumurika imideli. yemeza ko kandi amashusho y’iyi ndirimbo afite ikintu kinini atandukaniyeho n’izindi ndirimbo yakoze.

Yagize ti”Uriya musore yitwa Manzi, ni umuntu n’ubundi usanzwe akora ibintu bijyanye no kumurika imideli. Navuga ko akora umwuga udatandukanye cyane n’ibyo dukora. Amashusho y’iyi ndirimbo arimo ishusho yiganjemo amabara y’urukundo cyane ko ari indirimbo y’urukundo, ikindi harimo uturabyo  n’ubundi tuza ari nk’ikimenyetso cy’urukundo, itandukanye cyane n’izindi nagiye nkora.”

Queen Cha yavuze ko mu ntangiro za Mutarama agiye guhita ashyira hanze indi ndirimbo izaba ikozwe mu buryo bw’amajwi yise ‘Never’ yahuriyemo na Riderman .

Uyu muhanzikazi afite ibihangano byinshi byagiye bikundwa ndetse rimwe na rimwe yagiye anyuzamo agakorera no hanze y’u Rwanda. Ibihangano bye bitandukanye byiganjemo ibyo yakoreye mu Bugande na Producer Washington wahoze akorana bya hafi n’itsinda rya Goodlyfe.

Reba amashusho ya 'Ishusho y'urukundo', indirimbo ya Quee Cha 

Tags

02/Jan/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content