Buravan mu mushinga w'indirimbo na Sauti Sol yashimye ijwi rye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Buravan mu mushinga w'indirimbo na Sauti Sol yashimye ijwi rye

Buravan mu mushinga w'indirimbo na Sauti Sol yashimye ijwi rye

Umuhanzi w’umunyarwanda Yvan Buravan yakoranye indirimbo n’itsinda rya Sauti Sol rikorera umuziki muri Kenya nyuma y'igihe bagaragaje ko bishimiye impano ye.

Itsinda rya Sauti Sol ryageze mu Rwanda kuwa 30 Ukuboza 2017, aho ryari ryitabiriye igitaramo cyo guherekeza umwaka wa 2017 cyabaye kuwa 31 Ukuboza 2017.

Mu gihe aba bahanzi bari mu Rwanda umuhanzi Buravan yaboneyeho akorana indirimbo n’aba basore bamaze kugwiza ibigwi ku mugabane w’Afurika.

Ibi byagaragajwe na Bob usanzwe akorera indirimbo Buravan ubwo yashyiraga kuri Instagram ifoto y’aba bombi bari muri Studio ya The Soundss.

Twagerageje kuvugana Buravan ngo atubwire byinshi kuri iyi ndirimbo ariko ntibyabashije kudukundra.

Itsinda rya Sauti Sol na Buravan bari basanzwe bafitanye umubano dore ko bigeze kugaragaza ko bakunze impano ye ubwo yasubiragamo indirimbo yabo yabo yitwa Nerea bakoranye na Amos & Josh.

Bongeye guhurira mu gitaramo bakoreye I Kigali muri 2016 ubwo bamurikaga umuzingo w’indirimbo zabo bise Live and Die in Africa.

Itsinda rya Sauti Sol rikomeje gutsura umubano n’abahanzi b’abanyarwanda nyuma y’aho banakoranye indirimbo numuhanzi Mani Martin kuri ubu ikaba itarajya hanze.

Buravan nawe amaze kwagura ibikorwa bye mu karere ka Afurika y’u Burasizuba dore ko yanakoranye indirimbo n’umuhanzi ukomeye muri Tanzaniya AY.

Buravan na Sauti Sol muri Studio

03/Jan/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content