Mani Martin yavumiwe ku gahera n’abafana bamuziza ifoto yashyize hanze | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mani Martin yavumiwe ku gahera n’abafana bamuziza ifoto yashyize hanze

Mani Martin yavumiwe ku gahera n’abafana bamuziza ifoto yashyize hanze

Maniraruta Martin[Mani Martin] yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umukobwa wambaye ikabutura igeze mu minsi y’ikibuno, abafana baramwiha, abandi bavuga ko nta kindi akwiye uretse kujya Gihenomu.

Mani Martin yatangiye aririmba indirimbo zo guhimbaza ndetse yari mu bahanzi  bakunzwe byimazeyo kubera ubutumwa n’ijwi rye byanyuraga benshi mu bakunda umuziki baba abasenga cyangwa abadakozwa iby’amadini.

Yamenyakanye mu ndirimbo yashyize hanze muri 2005   yitwa ‘Urukumbuzi’ yafunguye amarembo y’inganzo ye agatangira gutumirwa mu biterane mu matorero atandukanye no bitaramo bihunza abahanzi baririmbira Imana, muri ADEPR akaba yari ari mu bahanzi bubashywe bikomeye icyo gihe.

Muri 2010 yafashe umwanzuro wo gukora umuziki usanzwe, muri 2011 ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yijujutirwa bikomeye n’abakunzi be ndetse n’inkuru ye igarukwaho cyane mu bitangazamakuru mu Rwanda.

Bamwe mu  bameze nk’abafite inzika y’uko yaretse icyo ‘bita umuhamagaro wo kuririmbira Imana’ akajya mu ndirimbo zisanzwe bongeye kumwibasira kubera ifoto yashyize hanze yafashwe ubwo hafatwaga amashusho y’indirimbo yakoranye n’itsinda rya Sauti Sol.

Iyi  foto yashize  ku rubuga rwe rwa Instagram bamwe mu bafana bakamwereka ko batabyishimiye, yari yaciye bugufi inyuma ye hari umukobwa wambaye agakabutura gato kerekana uko ikibuno cye giteye.

Abafana be bamwe batangiye kuvuga yataye umuco, abandi bamwibutsa ko yahoze asengera muri ADEPR ndetse haje n’abamushinja kutiyubaha no kwerekana ibintu by’urukozasoni. Gusa hari n’abandi bamweretse ko nta nka yaciye amabere.

Mani Martin yigeze kuvuga ko akunda kubi abakobwa Bambara impenure kuko aribyo bimunyura, icyo gihe yagize ati” Nkunda abakobwa bambara ijipo ngufi”.

     Ifoto ya Mani Martin yaciye igikuba

  Abantu bamwe bamushyigikiye abandi baramwiha

 

04/Jan/ 2018,11 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
nduwayezu,jeanbosco
manimarthen,watdoyouwont,youare,egnorenc,yourisachedignith,thenks
fiacre
uti Ibutura rwose, gusa banamurenganyije ngewe ndabina ntacyo ibaye pe. ikibi nuko yaba ari mbi cg se irimo ivumbi.
Francois Edim Nelly
baba babuze ibyo bavuga ubwose iyo itwayiki
Gad
Haracyari ibyiringiro ko iyo giti gitemwe cyongera kigashibukarnnumwana wikirara nawe yaragarutse papa we aramwakgrarnuyu musore wacu nawe harigihe yagararuka munzira nzima
mimi 10 months ago
yego bambe wowe umubwiye neza cyane Imana iguhe umugisha.rnerega buriya nubwo abikora akumva bimuryoheye ariko nawe siwe satani ahora ahagaze ashaka kugusha abana b' Imana .
scott main 11 months ago
ark abantu bomuri adeper murwaye icy? kucy ibint byose mubigira intambar? kbx mugabany ubugory ntimugakurikiran umunt uzik wagirang nuruhinj wan? ubwox woe uvuga guty nnh iyisi turiho kuyireb nnh umwana wae abikoze uzamwica cg uziyahur? rero ntabirenz tuza. wenda umenya iyo ashyira ifoto hanze arimugitand nonh mwarikwiyahur pe! umv iriya foto n shoot gus rero mugabany ubugory
Sponsored Content
Loading...