Itsinda rya Power Of The Cross rigiye kumurika alubumu ya mbere | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Itsinda rya Power Of The Cross rigiye kumurika alubumu ya mbere

Itsinda rya Power Of The Cross rigiye kumurika alubumu ya mbere

Itsinda ry’abaririmbyi rya Power of Cross[Imbaraga z’umusaraba] ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rigiye gushyira hanze alubumu yaryo ya mbere.

Iri tsinda ry’abaririmbyi bibumbiye hamwe baturutse mu matorero atandukanye ribarizwa Kimironko ku rusengero rwa Christian Gospel fellowship Church rizamurika uyu muzingo waryo wa mbere kuwa 14 Mutarama 2018 kwa Rugamba.

Kwinjira muri iki gitaramo  bizaba ari ubuntu gusa abazabishaka bazagura CD iriho indirimbo 8 zigize Alubumu bazaba bamuritse.

Bazafatanya n’andi matsinda atandukanye azwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana arimo nka Kingdom Of God  Ministry, True Promises, Light Gospel Choir, Bigizi Gentil na Herman Worshipers.

Iri tsinda rya Power of The Cross ryamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo iyitwa  Super power yitiriwe iyi alubumu, Ndiho ,  Uganze,  N’uwanjye n’izindi zitandukanye.

Umva Super Power ya Power Of The Cross unyuze hano

04/Jan/ 2018,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Job
Latest Updates at www.naijaintoto.com.ng
Sponsored Content
Loading...