Ozil wigeze kuvuga ko umukinnyi mwiza hagati ya Messi na Ronaldo ari Zidane, yashyize avuga urusha undi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ozil wigeze kuvuga ko umukinnyi mwiza hagati ya Messi na Ronaldo ari Zidane, yashyize avuga urusha undi

Ozil wigeze kuvuga ko umukinnyi mwiza hagati ya Messi na Ronaldo ari Zidane, yashyize avuga urusha undi

Umudage ukinira ikipe ya Arsenal Mesut Ozil yatangaje ko umukinnyi mwiza hagati ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi ari Cristiano Ronaldo bakinanye igihe kinini muri Real Madrid.

Umwaka ushize nibwo uyu musore yari yabajijwe umukinnyi  mwiza hagati ya Lionel Messi na Christiano Ronaldo ariko yaje kugihunga avuga ko umukinnyi mwiza hagati ya Ronaldo na Messi ari Zinedine Zidane.

Guhera mu 2008 nibwo umunya-Portugal ukinira Real Madrid, Cristiano Ronaldo ndetse na Lionel Messi umunya–Argentine ukinira FC Barcelona, batangiye kwinjira mu mitima y’abakunzi ba ruhago, uko imyaka yagendaga iza niko impaka zarushagaho kuba nyinshi hibazwa umukinnyi mwiza kurusha undi  muri ruhago hagati yaba bakinnyi bombi.

Nk’uko ikinyamakuru Metro kibitangaza, mu kiganiro  mpaka kuri televiziyo ya Sky Sports umukinnyi w’ikipe ya Arsenal Mesut Ozil yakomeje kubisabwa n’abana benshi yavuze atarya iminwa ko umukinnyi mwiza ari Ronaldo.

Yagize ati”Umukinnyi mwiza hagati ya Ronaldo na Messi nakubwira ko ari Cristiano Ronaldo kuko nakinaye nawe ndamuzi neza.”

 Mesut Ozil yakinanye na Ronaldo muri Real Madrid kuva muri 2010 kugeza 2013 ubwo yerekezaga muri Arsenal, batwaranye igikombe cya Copa Del Rey na La Liga.

Kugeza ubu abantu benshi ntibahuriza ku muntu waba ari umuhanga cyane hagati ya Christiano Ronaldo na Lionel Messi, gusa  kugeza ubu bose bafite imipira itanu ya zahabu ihabwa umukinnyi witwaye neza ku mugabane w'uburayi buri mwaka.

05/Jan/ 2018,11 months ago |

Post Your Comment

Comments(13)
Migos Patto Mauriceo
Si Ozil Gus Nawe Utabizi
Nelson Madiba Pascal
Koko Ozil ntaho wibeshye Ronaldo isi yose iziko ariwe mukinnyi mwiza n'abandi muzabyemera
kelly
yabeshye
phenias
number1 cr7
MUHIRWA
Why you tolk norsence as that?.
MUHIRWA J.MARIE
Icociyumviro yatanze kiramuranga kuko ntiyabanje kwihweza,urumva amuvuze kuko bakinanye.twihweje ubuhinga,ubumenyi n'ubukerebutsi umuntu yoba afise,n'uko umukinyi mwiza ari lionel andre messi
Mussa
Hhhhhhhh biragoye
Alexandre
Hello, everyone can say the best player between Messi and Christiano. According to the different reasons we know that Messi is Best player. Thanks
josbert 11 months ago
nc KBS what u say is real
over
faustin fuck yu till u're burned out , cremation , messi wew uramuzi ?? ntana newspaper ukunda gusoma thats the reason why u're talking to rubbish , entre mess et christian nimd ukra cyane ???? fuck off
niyonshuti emmanuel
lonaldo numéro 1 kwisi PE!!
More Comments
Sponsored Content
Loading...