Antoine Hey yafashe icyemezo kitamenyerewe ku mukino uhuza u Rwanda na Sudani | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Antoine Hey yafashe icyemezo kitamenyerewe ku mukino uhuza u Rwanda na Sudani

Antoine Hey yafashe icyemezo kitamenyerewe ku mukino uhuza u Rwanda na Sudani

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yamaze kwemeza ko abakinnyi ari bwifashishe ku mukino wa gishuti afitanye na Sudani ari 11 bari bubanzemo kandi ko adateganya gusimbuza keretse mu gihe hari ugize imvune.

Ubu iyi kipe irimo kubarizwa mu mujyi wa Sousse muri Tunisia aho irimo gukorera umwiherero  bitegura imikino ya CHAN izabera muri Maroc muri uku kwezi, aha muri Tunisia bakaba bazahakinira imikino 3 ya gishuti.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Amavubi akina umukino wa mbere wa gishuti na Sudani, umutoza Antoine Hey akaba yatangaje ko atiteguye kuba yagira impinduka ari bukore muri uyu mukino ko ahubwo abakinnyi batangiye umukino ari bo bari buwusoze kereka aramutse agize ikibazo cy’imvune gitunguranye.

Yagize ati”twakoze imyitozo igeze kuri 6 kuva tugeze hano, abakinnyi bameze nk’aho bananiwe atari ukubera urugendo gusa ahubwo bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’ikirere, barasa na bananiwe niyo mpamvu twagombaga kugabanya imyitozo kuko dufite n’umukino wa gishuti kuri uyu wa Gatandatu, ku Cyumweru dukine na Namibia,… Tugiye gukina turizera ko nta mvune tuzahura nazo, iminota 90 izakinwa n’abakinnyi n’ubundi babanje mu kibuga ntiduteganya gukora impinduka,abakinnyi bakeneye kubona iminota ihagije y’umukino(match fitness), kimwe no ku Cyumweru hazakina abakinnyi batakinnye na Sudani n’ubundi nta mpinduka duteganya gukora.”

Uyu mukino uteganyijwe saa 15h30 ku isaha yo mu Rwanda, ukaba uri bubere ku kibuga cya Mongi Ben Brahim i Tunis.

Dore 11 Amavubi ari bwifashishe kuri uyu mukino:

Eric Ndayshimiye, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Kayumba Soter, Manzi Thierry, Faustin Usengimana, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Imanishimwe Djabel, Mico Justin and Biramahire Abeddy.

Uretse iyi mikino ibiri ya gishuti u Rwanda ruzakina haziyongeraho n’undi kuwa Gatatu mbere y’uko bahaguruka muri Tunisia berekeza Maroc, aho bazakina na Algeria.

Muri CHAN u Rwanda ruherereye mu itsinda rya gatatu aho ruri kumwe na Guinea Equatorial, Nigeria na Libya, umukino wa mbere Amavubi azawukina tariki ya 15 Mutarama 2018 bakina na Nigeria.

06/Jan/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content