Amafoto: Umukino w’Amavubi na Sudani wasojwe n’imirwano ku munota 40 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Amafoto: Umukino w’Amavubi na Sudani wasojwe n’imirwano ku munota 40

Amafoto: Umukino w’Amavubi na Sudani wasojwe n’imirwano ku munota 40

Umukino wa gicuti wahuzaga u Rwanda na Sudani wahagaritswe ugeze ku munota 40 bitewe n’imyitwarire mibi abakinnyi ba Sudani bagaragaje  ubwo batezaga imvururu nyuma yo gukubita umutwe Yannick Mukunzi.

Ni umukino wari wateguwe kugira ufashe amakipe yombi kwitegura neza imikino ya CHAN izabera muri Maroc guhera tariki ya 13 Gashyantare 2018.

Ni umukino wari uteganyijwe kubera ku kibuga cya Mongi Ben Brahim mu mujyi wa Tunis ugatangira saa 15:30 za hano mu Rwanda, Sudani yari yateguye uyu mukino yaje guhindura aho umukino ugomba kubera mbereho amasaha make umukino ujyanwa ku kibuga cya Gammarth apartments training centre, amasaha 2 uvuye Sousse aho Amavubi acumbitse, uyu mukino ukaba wari watangiye saa 16:06 zo mu Rwanda.

Mico Justin na Biramahire Abbedy bagerageje gutera mu izamu ariko umuzamu wa Sudani , Akrem Elhadi ababera ibamba, ni nako kandi Djihadi Bizimana na Yannick bakinaga neza mu kibuga hagati.

Ku rundi ruhande Sudani nayo yabonye uburyo 2 muri iyi minota 40 , ubwa Mohamed El Taher na Ahmed Aden  butagize icyo butanga kuko bwaburijwemo na Ndayishimiye Eric Bakame abifashijwemo na ba myugariro be Thierry Manzi na Faustin Usengimana.

Habura iminota 5 ngo igice cya mbere kirangire, Nasser Eldein Omar yakiniye nabi Bizimana Djihadi maze umusifuzi w’umunya Tunisia asifura ikosa, Omar yahise yegera Yannick wari uje yitonganya bitewe n’uko atari yishimiye uburyo bakiniye mugenzi we, yaje gukubitwa umutwe na Omar maze umusifuzi , Meher Harali ahita aha ikarita itukura uyu mukinnyi wa Sudani.

Ibi ntibyishimiwe n’umuzamu wa Sudani witwa Elhadi kuko niwe wahise atangiza imvururu ndetse abikwirakwiza mu bakinnyi bashaka kurwana byanavuyemo guhagarika uyu mukino.

Umutoza w’ikipe y’iguhugu y’u Rwanda, Antoine Hey yatangaje ko bagombaga guhagarika uyu mukino kuko batifuza kuba bagira umukinnyi babura, gusa yemeza ko imyiteguro yo ikomeje ndetse ku Cyumweru bagomba gukina umukino wa gishuti na Namibia.

11 b'Amavubi bari babanje mu kibuga

11 bari babanjemo ku ruhande rwa Sudani 

Bizimana Djiahadi umwe mu basore bitwaye neza mu kibuga hagati

Umusore wa Sudani yitegura gutera ishoti kuko Mico yari yamusatiriye

Mico Justin wagerageje gutsinda igitego ariko bikanga

Yannick Mukunzi wakubiswe umutwe bigatuma umukino uhagarara, aha yiteguraga gutera mu izamu

Abasifuzi bayoboye umukino

Abakinnyi mu kibuga hagati mu kazi

Umuzamu Elhadi niwe washoje intambara , yari afite amahane menshi

Imvururu zakomeje , umukino urahagarikwa

06/Jan/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content