Asinah yahishuye ko gutandukana na Rideraman byamuteye igisa n'ihungabana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Asinah yahishuye ko gutandukana na Rideraman byamuteye igisa n'ihungabana

Asinah yahishuye ko gutandukana na Rideraman byamuteye igisa n'ihungabana

Umuhanzikazi Asinah Erra yahishuye ko gutandukana kwe na Riderman byatumuteye ihungabana ku buryo ikintu asigaye atinya mu buzima ari ugusubira mu rukundo.

Umugabo Gatsinzi Emery (Riderman) n’umukobwa Mukasine Asinah (Asinah Erra) ni bamwe mu byamamare byakanyujije mu rukundo igihe kirekire, ndetse benshi bari bazi ko igisigaye ari ukubana dore ko Asinah yisangaga kwa sebukwe mu Kamenge nk’umukazana wabo.

2015 yaje kuba iherezo ry’urukundo rwa Riderman na Asinah, rwari rumaze imyaka isaga 7. Asinah yaje gukubitwa n’inkuba abonye impapuro z’ubutumire z’uwo yitaga umugabo we w’ahazaza, agiye kurongora umukobwa yari aziko ari umufana w’Ibusumizi.

Asinah yagize uburakari bukomeye, yinjra mu muziki ngo anyuzemo agahinda yatewe na Riderman, atangira kumvikana kumvikana mu bitangazamakuru avuga ko urugo rwe rutamara kabiri, ko agiye gushyira amabanga yabo hanze…Asinah Mukasine abantu bari bazi arahinduka burundu.

Benshi bavugaga ko ibi abikoreshwa no guta umutwe ku bwo kubura Rusake, yari yahaye umutima we wose, none abaka amubenze akishakira undi mugore.

Imyaka ibiri n’amezi irashize Rider Man akoze ubwukwe, umujinya usa nk’uwashize, gutera amagambo bisa n’ibyagabanutse, dore ko Riderman yarahiye ko atazongera kugira ikintu avuga kuri Asinah.

Mu kiganiro cyitwa InStyle gica kuri televiziyo y’u Rwanda Asinah Erra wari umutumirwa yabajijwe ibibazo bitandukanye, birimo n’ikintu yaba atinya mu buzima bwe.

Atajijiganyije yahise avuga ko ikintu atinya mu buzima bwe ari ukongera gukundana kuko aba atekerezako ashobora kongera kuhabonera nk’ibyo yabonye muri 2015.

Yongeyeho ko ashobora kongera gukundana ariko ngo ntibiri vuba aha kuko ikimuraje ishinga ari umuziki akomeje gukorana imbaraga zidasanzwe.

Asinah aherutse gutangariza Eachamps ko muri uyu mwaka wa 2018 agomba gushyira hanze umuzingo w’indirimbo wa mbere uzaba witwa ‘Iz’ubu”.

Asinah aherutse gutangaza ko yikuye ku kazi yakoraga muri Radison Blu Hotel kugira ngo akore umuziki atuje. Kuri ubu arabarizwa muri Kenya aho yagiye gukorerayo indirimbo n’umuhanzi witwa Prezzo.

Asinah na Rider bagikundana babaga abri kumwe kenshi

Byarangiye Riderman arongye Agasaro Nadia

07/Jan/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
alexis
ntarukundo rukibaho kurubu abenshi bakurikira inyungu mbona urukundo rwararhize ntibikimarakabiri niyo si tubayemo
Sponsored Content