Antoine Hey yashimishijwe cyane n’imyitwarire y’abakinnyi babiri ku mukino w'u Rwanda na Namibia | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Antoine Hey yashimishijwe cyane n’imyitwarire y’abakinnyi babiri ku mukino w'u Rwanda na Namibia

Antoine Hey yashimishijwe cyane n’imyitwarire y’abakinnyi babiri ku mukino w'u Rwanda na Namibia

Ku Cyumweru tariki ya 7 Mutarama 2018 Amavubi y’u Rwanda yakininnye umukino wa gishuti na Namibia mu rwego rwo kwitegura CHAN, Antoine Hey atangaza ko yashimishijwe bikomeye n’imyitwarire ya Rugwiro Herve ndetse n’uwari kapiteni kuri uyu mukino Nshimiyimana Amran.

Ni umukino amakipe yombi yanganyije igitego 1-1, Amavubi niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 45 igitego cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio kiza kwishyurwa na Itamunua Keimune ku munota wa 57.

Nyuma y’uyu mukino umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Antoine Hey yatangaje ko ashimishijwe n’ibivuye mu mukino ariko ngo abasore be babiri barimo Amnran waje guhabwa ikarita itukura muri uyu mukino ndetse na myugariro Rugwiro Herve bakoze akazi neza nk’uko yabatumye.

Yagize ati”Mu by'ukuri uyu munsi nshimishijwe cyane n’uburyo Rugwiro Herve na Nshimiyimana Amran bitwaye muri uyu mukino, ibintu babikoze nk’uko twari twabiteguye. N’abandi bose bitwaye neza uyu munsi mubyukuri bakoze akazi keza.”

Ikipe y’igihugu ikomeje imyiteguro muri Tunisia aho kuri uyu wa Mbere ndetse no kuwa Kabiri bari bukore imyitozo mbere y’uko kuwa Gatatu bahura na Algeria mu mukino wa nyuma wa gishuti. Bazahaguruka muri Tunisia kuwa Kane tariki ya 11 Mutarama 2018 berekeza muri Maroc gutangira irushanwa nyr’izina aho umukino wa mbere bazawukina tariki ya 15 Mutarama 2018 na Nigeria.

08/Jan/ 2018,11 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...