Danny Vumbi yahishuye amafaranga asarura mu bahanzi yandikira indirimbo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Danny Vumbi yahishuye amafaranga asarura mu bahanzi yandikira indirimbo

Danny Vumbi yahishuye amafaranga asarura mu bahanzi yandikira indirimbo

Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Danny Vumbi yatangaje ko kwandikira indirimbo abahanzi batandukanye biri mu bimwinjiriza amafaranga atari make.

Kugira ngo igihangano (indirimbo) kigere hanze biba byanyuze mu nzira nyinshi, ndetse hari ibyo nyiracyo aba adashoboye akaba yakwitabaza abamusumbije ubumenyi kugira ngo abakunzi be bazabone ikintu gifite ireme.

Uzumva umuhanzi aririmba indirimbo, akenshi burya siwe uzaba wayitunganyirije, uwayitunganyije nawe ashobora kwifashisha abandi bazi gucuranga ibindi bicurangisho atazi, nk’umwirongi, gitari n’ibindi. Hari kandi n’abahanzi baba bashoboye kuririmba, ariko adashoboye gushaka injyana cyangwa se kwiyandikira amagambo akoresha mu bihangano bye.

Kwandikisha indirimbo ku Isi yose ntaho bitaba ndetse hari abantu bamaye cyane kubera kwandikira indirimbo abandi bahanzi, gusa mu Rwanda ntibirakomera cyane dore ko n’uwandikishije aba adashaka ko hagira umenya ko hari uwamwandikiye indirimbo.

Danny Vumbi ni umwe mu banditsi b’indirimbo bakomeye ba hano mu Rwanda, yanditse indirimbo zitandukanye zakunzwe zirimo ‘Ku Ndunduro’ ya Social Mula, Agatege ya Charly &Nina Ntibisanzwe ya King James , Active Love ya Active, Amahitamo ya Social Mula Ntundize ya Bruce Melody, Niba ari wowe ya Paccy, Si nka babandi ya Amore, Pole Pole ya Alioni, Wenda azaza ya Dream Boyz, Niko nabaye ya Dj Zizou, Igikuba ya Paccy, n’izindi.

Danny Vumbi avuga ko ibyo kwandikira indirimbo abahanzi bisa n’ibigenda bitera imbere ugereranyije no mu minsi yashize dore ko akibitangira yabikoreraga ubuntu, ubu akaba yishyuza amafaranga kabone n’ubwo byaba ari uguhimba umutwe w’indirimbo.

Yongeyeho ko kugeza ubu indirimbo yandika zimwinjiriza agatubutse dore ko hari indirimbo ashobora kwandika akishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni, gusa ngo aracyari make ugereranyije n’agaciro k’indirimbo.

Yagize ati “ navuga ko ibiciro biri hagati y’amafaranga ibihumbi 200 na miliyoni, ku ndirimbo zo muri leta bishobora no kurenga, ariko nk’abantu tuba turi kumwe b’abahanzi twirirwana buri munsi turumvikana, ariko nk’indirimbo nagurishije amafaranga menshi mu mwaka ushize nayitanze ku mafaranga ibihumbi 800.”

Muri uyu mwaka ushize wa 2017 Danny Vumbi yanditse indirimbo 9, 5 muri zo ziramenyekana cyane, gusa abahanzi yazandikiye bamubujije kubatangaza akavuga ko ari imwe mu mbogamizi agihura nazo.

Yagize ati “ hari abo tugirana ibiganiro nkamubwira nti ‘ariko byaba byiza bivuzwe mu itangazamakuru’, bamwe bakabyemera abandi ntibabyemere, nanjye nkabitwara buhoro, ariko byaba byiza biramutse bimenyekanye.”

Kugeza ubu Danny Vumbi amaze kwandika indirimbo 3 zo mu njyana ya Hip Hop ariko we avuga ko atajya atekereza kuba yasohora indirimbo ikoze muri ubwo buryo.

Kwandikira abahanzi indirimbo ni kimwe mu byagiye bindiza ishyirwa hanze rya Alubumu ya Danny Vumbi kuko hari indirimbo zari kuzajyaho ariko akazigurisha, gusa yemeza ko muri uyu mwaka wa 2018 izajya hanze.

09/Jan/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
demallacka
ni cool kbs
njyewe
iki ni ikintu cyiza cyanee gusa sinzi impamvu abo bahanzi babihisha kuko credit urayikwiye niba koko waragizemo urahare burya banabihanirwa akazi ni akambere...
willy
Umuhanzi ni danny vumbi kbsa, abandi nabaririmbyi
Sponsored Content