Ibyangombwa bya Diarra byaba byabonetse, murumuna wa Djabel arinjira muri Rayon Sports | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibyangombwa bya Diarra byaba byabonetse, murumuna wa Djabel arinjira muri Rayon Sports

Ibyangombwa bya Diarra byaba byabonetse, murumuna wa Djabel arinjira muri Rayon Sports

Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier aratangaza ko bishimiye ko Ismaila Diarra ashobora kuba yabonye ibyangombwa akaba agiye gutangira gukinira ikipe ya Rayon Sports,kandi  ko bagiye gusinyisha na murumuna wa Djabel.

Ismaila Diarra aba yaratangiye gukinira ikipe ya Rayon Sports mu ntangiriro za shampiyona yatangiye mu kwezi k'Ukwakira 2017 ariko ntibyakunda bitewe n'uko atabonye ibyangombwa byagombaga kuva mu ikipe yahozemo ya Darling Club Motema Pembe (DCMP), ahanini ngo byaterwaga n'uko Rayon Sports yari itarishyura amafaranga yumvikanye n'iyi kipe.

Havuzwe byinshi ko ndetse uyu musore ashobora kwerekeza muri Kiyovu Sports ariko nyuma y'imyitozo y'ejo kuwa 08 Mutarama 2018, Karekezi Olivier yatangaje ko bishimiye ko ikibazo cya Diarra gishobora kuba cyakemutse.

Yagize ati "Diarra turamwishimiye ko ibyangombwa bye bigomba kuboneka muri iyi minsi, ngira ngo byamaze no kuboneka niba ntibeshye. "

Uyu mutoza yakomeje avuga ko abana bamaze iminsi bakora igeragezwa muri Rayon Sports barimo murumuna wa Djabel n'uwitwa Soudi,  bagiye guhabwa amahirwe bakabasinyisha.

Yagize ati "abo ngabo dushaka kubaha amahirwe ari Soudi ni umukinnyi mwiza, hari murumuna wa Djabel (Tumushime Ally Tidjan) nawe ni umwana w'umuhanga dushaka rero kubaha amahirwe kuko na squad ya Rayon Sports ntiyuzuye. "

Ibi ahanini Karekezi arimo kubikora kugura ngo hatagira umukinnyi ukomeza kwirara avuga ko yafatishije umwanya nk'uko bimeze muri iyi minsi, ngo uzajya agerageza kubikora azajya amukuramo azanemo abo bana. 

Murumuna wa Djabel arasinyishwa muri Rayon Sports vuba

Canisius Kagabo

09/Jan/ 2018,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...