Intara y'u Burasirazuba niyo ifite abakobwa benshi bamaze kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2018 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Intara y'u Burasirazuba niyo ifite abakobwa benshi bamaze kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2018

Intara y'u Burasirazuba niyo ifite abakobwa benshi bamaze kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2018

Intara y’u Burasirazuba niyo imaze kugira abakobwa 44 biyandikishije mu irushanwa rya Miss Rwanda  2018, ikaba ari yo ifite benshi kugeza ubu.

Kuwa  14 Ukuboza  2017 nibwo, abategura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda  bafunguye urubuga maze abakobwa bashaka guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 batangira kwiyandikisha banyuze kuri interineti.

Vanessa Mpogazi ushinzwe itumanaho muri Miss Rwanda yatangarije Eachamps ko kwiyandikisha biri kugenda neza kandi bikaba bikomeje.

Yakomeje avuga ko muri rusange hamaze kwiyandikisha abakobwa basaga 160 mu ntara zose n’Umujyi wa  Kigali ariko Intara y’u Burasirazuba ikaba ari yo imaze kugira umubare munini w’abiyandikishije.

Abakobwa bamaze kwiyandikisha mu Ntara y’u Burasirazuba ni 44,  mu Mujyi wa Kigali ni 37, mu Ntara y’Amajyaruguru ni 35, mu Majyepfo ni 30 naho mu Ntara y’u Burengerazuba  ni 23.

Vanessa Mpogazi avuga ko iyi mibare igenda ihinduka bitewe n’uko kwiyandikisha bigikomeje ndetse hakaba hari n’abari gusaba ko bahindurirwa aho bazakorera amajonjora.

Biteganyijwe ku amajonjora azatangira  kuwa 13 Mutarama 2018, akazahera mu ntara y’Amajyuruguru mu Karere ka Musanze,  kuwa 14 ni mu Ntara y’u Burengerazuba mu Karere ka Rubavu.

Uko ingengabihe yo gutoranya abakobwa bazahagararira intara iteye:

Tariki ya 13 mutarama 2018 : Mu Ntara y’Amajyaruguru , mu Karere ka Musanze

Tariki ya 14 mutarama 2018: Mu Ntara y’u Burengerazuba , mu Karere ka Rubavu

Tariki ya 20 mutarama 2018: Mu Ntara y’Amajyepfo , mu Karere ka Huye

Tariki ya 21 mutarama 2018: Mu Ntara y’u Burasirazuba , mu karere ka Kayonza

Tariki ya 27 mutarama 2018: Umujyi wa Kigali.

09/Jan/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
callixte
Congz ku bakobwa b'i burasirazuba kbsa ibi bigaragaza ko bitinyutse kuko mbere baritinyaga. gusa mbaye mbahaye succes.
Sponsored Content
Loading...