Fazzo yatangiye gukorera muri Studio nshya | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Fazzo yatangiye gukorera muri Studio nshya

Fazzo yatangiye gukorera muri Studio nshya

 Abahanzi bibumbiye mu itsinda rya Dynamic bafashe umwanzuro wo gushinga studio yabo bwite yitwa Next Records nyuma yo kurambirwa guhora basiragizwa n’ababatunganyirizaga indirimbo.

Iri tsinda rya Dynamic rigizwe na Iradukunda Paulin n’undi witwa Obadia, bakaba barahuje mu mwaka wa 2017, ariko n’ubundi mbere bari basanzwe bakora umuziki.

Nk’uko Iradukunda Paulin yabitangarije Eachamps, mu rugendo rwabo rwa muzika bagiye bahura n’ingoranye nyinshi cyane cyane, gusiragizwa n’abatunganya imiziki batindanaga ibihangano byabo, bituma bafata umwanzuro wo gushinga studio yabo bise Next Records.

Yagize ati “twaragendaga igihe wapanze ko uri bubone indirimbo yabo ntabe ari cyo uyiboneraho nicyo cyatumye dushinga studio yacu kugira ngo tujye tuyibonera igihe dushakiye bitewe n’intego dufite.”

Yakomeje avuga ko iyi studio kandi izafasha abandi bahanzi bose bazifuza kuyikoreramo cyane cyane abahanzi bakizamuka, bagafatanya kuzamura umuziki wo mu Rwanda ukaba wagera ku rwego mpuzamahanga.

Iyi studio yatangiranye n’umwe mu batunganya imiziki umenyerewe mu Rwanda, ari we Fazzo, bakaba bamwitezo umusaruro ushimishije bagendeye ku bikorwa yagiye akora mu minsi yatambutse.

Aganira na Eachamps  Fazzo yavuze ko impamvu yafashe umwanzuro  wo kujya gukorera muri iyo nzu ari uko yabonye ari nziza, yuzuje ibikenerwa byose kugira ngo hakorwe umuziki mwiza unyuze amatwi.

Yagize ati “Nabonye ari inzu itunganya umuziki ifite ibikoresho byose nkenerwa kandi nabonye ugushingwa kwayo kugendereye guteza imbere  cyane umuziki nyarwanda mfata umwanzuro wo kujyayo”.

Next Records iherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Murenge wa Kimironko ahazwi nko mu midugudu yo muri AVEGA.

10/Jan/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
habineza Janvier
nibyiza cyane ariko muduhe ibisobanuro bihanjije murakize
Sponsored Content
Loading...