Rayon Sports yahawe igihe ntarengwa ngo ibe yamaze kwishyura Tchabalala | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rayon Sports yahawe igihe ntarengwa ngo ibe yamaze kwishyura Tchabalala

Rayon Sports  yahawe igihe ntarengwa ngo ibe yamaze kwishyura Tchabalala

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju buratangaza ko bwamaze kumvikana na Rayon Sports kuri Shabaan Hussein uzwi nka Tchabalala ariko ko iyi kipe itarashyira mu bikorwa ibyo bumvikanye ndetse bakaba bababwiye ko bagomba kurangizanya n’iki cyumweru babikemuye.

Hashize iminsi bivugwa ko umukinnyi w'umurundi ukinira ikipe y'Amagaju, Shabaan Hussein, uzwi nka Tchabalala yaba agiye kwerekeza mu ikipe ya Rayons Sports, hakaba n'abandi bavuga ko ikipe ya Kiyovu Sports nayo yaba ifite gahunda yo kumugura.

Perezida w’ikipe y’Amagaju Nshimiyumuremyi Paul,  aganira na Eachamps yemeje ko  bumvikanye ari Rayon Sports n’ubwo itarashyira mu bikorwa ibyo bavuganye, ngo ibya Kiyovu nawe abyumva gutyo.

Yagize ati”Ukuri kuri icyo kibazo ni uko twamze kumvikana n’ikip eya Rayon Sports twumvikana ko tugomba kubaha Tchabalala dutegereje ko ibyo twumvikanye babishyira mu bikorwa, ubwo rero igihe bazashyira mubikorwa ibyo twumvikanye tuzamuha Rayon Sports ariko kugeza ubu ni umukinnyi w’Amagaju FC. Ibyo bindi byo muri Kiyovu natwe twubyumva gutyo.”

Yakomeje avuga ibyo bumvikanye na Rayon Sports ari uko bagomba kwishyura iyi kipe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 5 bakagerekaho n'umukinnyi Mugisha Gilbert ugomba gukinira Amagaju mu gihe kingana n’umwaka.

Yagize ati”Ibyo twumvikanye na Rayon Sports si banga twumvikanye ko bagomba kutwishyura miliyoni 5 bakaduha na Mugisha Gilbert akadukinira igihe kingana n’umwaka Tchabalala yari asigaje, kuri aya mafaranga  iyi kipe igomba kwiyumvikanira n’umukinnyi ku giti cye.”

Nshimiyumuremyi Paul yakomeje avuga yabwiye Rayon Sports ndetse bumvikana ko iki cyumweru kigomba kurangira bashyize mu bikorwa ibyo bumvikanye, gusa  Rayon Sports niba itabikoze imiryango izaba ifunguye kuri buri kipe yose izaba yifuza Tchabalala.

Ku kijyanye n’uko ikipe ya Rayon Sports yaba yaramaze kumvikana na Tchabalala, Nshimiyumuremyi Paul yadutangarije ko batarumvikana nawe, ariko ngo bafite gahunda y’uko mbere y’uko Rayon Sports ishyira mu bikorwa ibyo bumvikanye bazabanza bakabahuza  nyuma bakabona kurangizanya na Rayon Sports.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bwa Rayon Sports bubivugaho ariko ntibyadukundira kuko batitabaga telefoni.

10/Jan/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Nkundarayon Florien
Ubu X Rayon Irabura Iki Ngo Ituzanir Tchabalala?
John
Football yabaye business no kwishimisha ntabwo iby'abanyamahanga n'abenegihugu bikigira uruhare runini mu ma clubs
Pac Olivier
Abanyamahanga turabagwijije koko
Sponsored Content