Safi yatangaje urubuga nkoranyambaga yananiwe gukoresha | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Safi yatangaje urubuga nkoranyambaga yananiwe gukoresha

Safi yatangaje urubuga nkoranyambaga  yananiwe gukoresha

Safi yavuze ko urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwamunaniye kruukoresha ndetse ubu akaba yararwihoreye burundu.

Safi Madiba ni umwe mu bahanzi bakoresha cyane imbuga zitandukanye nkoranyambaga, cyane akoresha Instagram ndetse afite abamukurikira bagera  ku bihumbi ijana na cumi. No kuri snapchat ndetse na Facebook abaho ariko ntago akurikirwa cyane nk’uko bimeze kuri Instagram.

Uyu muhanzi ariko n’ubwo akurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram, aganira na City Radio yahishuye ko gukoresha Twitter byamukomereye akaba yarahisemo kuba ayiretse kubera uburyo igoranye cyane kandi ikaba idakoreshwa cyane na buri wese.

Yagize ati ”Urubuga rwa mbere rwananiye ni Twitter ndetse kuri ubu ntabwo nkirukoresha, ariko ndateganya kugenda nimeneyereza kurukoresha n’ubwo bitoroshye wenda nzageraho mbimenye.”

Uru rubuga usanga rwiganjeho abantu bakunda ibijyanye na politiki, abahanzi benshi bo mu Rwanda ntago barukoresha cyane ndetse n’abarukoresha usanga bakurikirwa n’abantu batari benshi.

Safi kuri ubu ni umwe mu bahanzi bari kwigaragaza nyuma y’igihe gito amaze avuye mu itsinda rya Urban Boyz yahozemo, amaze gukora indirimbo ebyiri ndetse ziri mu ziri kurebwa cyane ku rubuga rwa Youtube.

Kimwe Kimwe, indirimbo Safi Madiba aheruka gushyira hanze

10/Jan/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
mugisha emmanuel
woe duhe igoma musaza ibindi ntrb uyumwaka guhera ubu ndijumva igoma zawe.izabandi wap ahubwo zana izindi nyinshi ibyukora urabizi kbx
Ni dieu donne
Nakomeze ahandagaze azabimenya
Twiringiyimana honor
Arakaz kbs njyendamwemera
rk.omarius
nange nuko bro
Real
Go higher ma boyrnSafi Madiba uyu mwaka n uwawe kbsa show them what you got
Sponsored Content