Umuhanzikazi ufite inkomoko mu Rwanda yaguye mu Bubiligi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umuhanzikazi ufite inkomoko mu Rwanda yaguye mu Bubiligi

Umuhanzikazi ufite inkomoko mu Rwanda yaguye mu Bubiligi

Umuhanzikazi ufite inkomoko mu Rwanda i Nyamasheke, wabaga mu Bubiligi, Lies Lefever, yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa 10 azize urupfu rutunguranye.

Ikinyamakuru RTL Info cyo mu Bubiligi cyanditse ko uyu mugore wari ufite imyaka 38 y’amavuko yasanzwe mu rugo ahitwa Asse iwe yapfuye ndetse icyamwishe kikaba cyitaramenyekana.

Urupfu rwa Lies Lefever rwaciye igikuba mu Majyaruguru y’u Bubiligi dore ko yari asanzwe ari umuhanzi w’indirimbo akaba n’umunyarwenya ukunzwe na benshi.

uyu mugore wari ufite ubumuga bwo kutabona, yatangiye kumenyekana muri 2009 mu  gitaramo by’umwanditsi w’umufurama witwa Kamagurka (Kamagurka geneest). Yamenyekanye muri 2011 ubwo yagaraga mu gitaramo cy’undi mwanditsi ukomeye Phillipe Guebels.

Yagaragaye kandi mu biganiro bya televiziyo bitandukanye nk’icyitwa “De Laatste Show”, aho yaririmbaga buri wa Gatatu, yagaragaye kandi no mu kindi kitwa De Rode Loper.”

Lies Lefever yimamaje mu matora ya 2014 mu gice cy’abafurama ariko ntiyabasha gutsinda. Asize umugabo n'abana batatu

12/Jan/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
Onesme
RIP
.
Ruhuka mumahoro
theos
naruhuke mu mahoro
marceline
Yooo imana imwakire mube kuko ,yaragikenewe
Arnold muggisha kutoka dar es salaam tanzania
Nawapa pole wote walio gunswa na msiba huu
Sponsored Content
Loading...