Miss Kundwa Doriane yagaragaje ko ari nk'indorerwamo y'u Rwanda mu mahanga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Kundwa Doriane yagaragaje ko ari nk'indorerwamo y'u Rwanda mu mahanga

Miss Kundwa Doriane yagaragaje ko ari nk'indorerwamo y'u Rwanda mu mahanga

Nyampinga w’u Rwanda 2015 Kundwa Doriane yagaragaje ko umunsi ku munsi mu byo akora  aba atekereza ko agomba gukomeza guhesha agaciro ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda yambitswe muri 2015 n'igihugu cye muri rusange.

Kundwa Doriane yabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2015, yagaragiwe na Miss Uwase Vanessa wabaye igisonga cya mbere, Akacu Lynca wabaye igisonga cya kabiri, Fiona Muthoni Naringwa wabaye igisonga cya gatatu na Mutoni Balbine wabaye igisonga cya kane.

Yavuye  mu Rwanda kuwa 6 Nzeri 2016 avuga ko ajyanywe no kaminuza mu ishami rya Administration muri Laval University mu Mujyi wa Québec, ubu akaba akomatanya amashuri n’akandi kazi.

Ubu abarizwa mu Ntara ya  Ontario muri Canada, mu minsi yashize yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru cyandikirwa muri iyo ntara kitwa Tap Mag, avuga byinshi  ateganya mu myaka itanu iri imbere birimo gushaka uburyo urubyiruko rw’u Rwanda ruba muri Canada rwabona imirimo byoroshye.

Uyu mukobwa yanavuze ko kuba nyampinga hari ikintu kinini byubatse kuri we,  kuko byafunguye amarembo atari kuzapfa kumukingurirwa, yemeza ko atewe ishema no kuba yaragiriwe ubwo buntu.

Yagize ati ”Kuba Nyampinga w’u Rwanda 2015 byafunguye amarembo menshi kuri njye, nari mfite amahirwe yo kurenga imbibe z’u Rwanda, kwiga imico y’ahandi yaba muri Afurika, u Burayi, na America y’Amajyaruguru.  Kuba Nyampinga byatumye ngira inshingano zikomeye. Zimwe mu nshingano nari mfite harimo kuvuganira rubanda, nka nyampinga w’u  Rwanda 2015, nari meze nk’aho mfite igihugu cyose ku bitugu byanjye, mpagarariye u Rwanda n’abarutuye.”

Kundwa Doriane yakomeje avuga ko n'ubwo atacyambaye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda, agifite inshingano zikomeye zo guhesha ishema u Rwanda cyane cyane aho aba mu mahanga 

Yagize ati “Aya ni amahirwe ntigeze mfusha ubusa kandi nkahora nzirikana kuyahesha agaciro, urugero: ‘ iyo ndi inaha muri Canada nkajya mu bikorwa bitandukanye mpura n’abantu benshi b’ingeri zose ndetse bakamenya.  Aya mahirwe y’ikirenga aza yiyongera ku nshingano zanjye na n’ubu zitigeze zivaho, abantu  mpura nabo bakamenya ko ndi umunyarwandakazi by’umwihariko nanabaye Nyampinga, banyibutsa ko nkwiriye kwitwararika kuko aho najya hose abantu bambona mu ndorerwamo y’u Rwanda. Nta kindi cyubahiro kibirenze kandi buri gihe aho ndi mbiha agaciro nkibuka ko ngomba guterwa ishema n’ikamba nambaye ndetse n’inshingano zose zaje ziriherekeje.”

Muri iki kiganiro Kundwa Doriane yagaragaje ko mu byo akora byose yiragiza Imana ndetse anavuga ko hari umurongo wo muri bibiliya ahorana ku mutima ukamubera inkomezi mu buzima bwe.

Yagize ati " Nterwa imbaraga cyane n’imirongo yo muri Bibiliya, ufite icyo usobanuye cyane kuri njye ni  uwo muri Yesaya 40:10, uvuga ngo ‘ Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukoboko kwanjye kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye."

Nyampinga Kundwa Doriane, yagizwe Umuyobozi wungirije w’Ihuriro ry’Urubyiruko Nyarwanda ruba muri Canada ryitwa International Rwanda Youth for Development [IRYD], ndetse  muri iki kiganiro akaba yaravuze ko ari kimwe mu byo yishimira cyane.

Miss Kundwa Doriane 

 

 

12/Jan/ 2018,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Xxxx
Ntugashweze Wa Mukobwa We Ngo Uhek Igihugu Mubitugu? Naw Urakaga Ndaka
lee
Nuko ngo wari ufite igihugu ku bitugu byawe nkaho uri perezida wa Repubulika, ivugire kugirango wongere ugaragare muri showbizi naho ibyo uvuga kuba se ukuriye ihuriro ry,urubyiruko rutagera no ku 1000, ibyabanyampinga twese twarabibonye mutinzwa no kwambikwa ikamba no guhabwa contake y'iriya modoka gusa biba birangiye.
Sponsored Content
Loading...