Icyo Active ivuga kuri Dereck ushaka kujya kwiga umuziki | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Icyo Active ivuga kuri Dereck ushaka kujya kwiga umuziki

Icyo Active ivuga kuri Dereck ushaka kujya kwiga umuziki

Olivis Mugabo umwe mu bagize itsinda rya Active aratangaza ko kuba mugenzi wabo Dereck  yaragiye gukora ikizami cyimwinjiza mu ishuri rya muzika bitazabangamira ibikorwa byabo.

Ku munsi w’ejo kuwa 11 Mutarama 2018  nibwo ishuri rya muzika ryari rifite icyicaro ku Nyundo, ryakoresheje amarushanwa agamije gushaka abazaryigamo muri uyu mwaka wa 2018, mu Karere ka Rubavu.

Bitunguranye mu bari baje guhatana harimo n’umwe mu bagize itsinda rya Active, Dereck Sano, gusa ntiyashatse kugira icyo abivugaho ndetse yasabye ko atafotorwa n’itangazamakuru.

Abantu bamwe bumvise ko Dereck agiye kwiga umuziki,batekereje ko yaba ari mu nzira zisohoka mu itsinda rya Active amazemo imyaka igera kuri 5.

Mu kiganiro Eachamps yagiranye na Olivis uririmbana na Dereck yatubwiye ko kuba mugenzi wabo agiye kwiga umuziki ari ibisanzwe nk’umuntu yajya kwiga mu ishuri risanzwe, ndetse ko bari barabiganiriye mbere.

Yagize ati “ ni kimwe n’uko wahitamo kwiga Ikoranabuhanga (ICT) ntujye kwiga iby’imiziki. Biriya ni ishuri nk’irindi ryose.”

Kuba ishuri iri shuri riri mu ntara Active ikaba ikorera mu mujyi wa Kigali, Olivis avuga ko ntacyo bizabahungabanyaho kuko hari n’abandi benshi basanzwe baryigamo kandi batuye i Kigali.

Yagize ati “ hari benshi nzi biga hariya hantu, bagataha i Kigali. Hari benshi tuzi cyane cyane nka bariya bacuranga muri band yaho, haba hari nk’iminsi nk’ibiri yo kwiga mu cyumweru, iyo minsi ibiri ntabwo yakwica akazi ka Active.”

Ntibiramenyekana niba Dereck azajya kwiga mu ishuri ry’umuziki kuko amarushanwa atarasozwa ngo hamenyekane abazemererwa kwiga.

12/Jan/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
elevus manzy
azagiramasomo meza
Sponsored Content