Mariya Yohana yandikiye Minisitiri w’Ubuzima ku bw'inyito itesha agaciro abagore | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mariya Yohana yandikiye Minisitiri w’Ubuzima ku bw'inyito itesha agaciro abagore

Mariya Yohana yandikiye Minisitiri w’Ubuzima ku bw'inyito itesha agaciro abagore

Mariya Yohana wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Intsinzi’ yavuze ku ndwara ikunze kwibasira bamwe mu bagore yitwa 'kujojoba', yandikira Minisitiri w’ubuzima asaba iryo zina ryahinduka kuko ritesha agaciro abagore.

Mukankuranga Marie Jeanne wamamaye nka Mariya Yihana ni umubyeyi w’imyaka 76, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zo gusigasira umuco no kubaka igihugu.

Uyu mubyeyi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram asaba Minisitiri w’ubuzima ko hahindurwa inyito y’indwara ikunze gufata abagore yitwa Fistule mu ndimi z’amahanga mu Kinyarwanda bita Kujojoba.

Yagize ati "Nasabaga Minisitiri w’ubuzima ko hahindurwa imvugo y’indwara y’abagore yitwa ‘Kujojoba”, ntabwo bidushimisha, bitesha agaciro buri mubyeyi, bitewe n'icyatumye amera atyo: Hari Jenoside, hari no kuba yarabyaye cyangwa yarabyajwe nabi bikamuviramo izo ngaruka,…Noneho iyo hakubitiyeho babahamagara iyo bagiye kwivuza, ahagurukana ipfunwe ndetse ni ikimwaro n’ukuri ! abamuryanira inzara, abamusekera mu bipfunsi, abamwinuba n’ibindi…”

Umuhanzi Danny Vumbi nawe yunze mu rye avuga ko hakwiye gushakwa izina nyaryo ry'iyi ndwara aho gukomeza kuyita izina rikomeretsa ababyeyi bayirwaye.

Fistule cyangwa kujojoba, ni indwara iterwa n’uko haba habayeho gukomereka mu gice ndangagitsina cy’umubyeyi mu gihe arimo kubyara, bituma habaho inzira idasanzwe ihuza uruhago rw’inkari, inzira y’inkari n’inkondo y’umura cyangwa inkondo y’umura n’urura runiri rusohora umusarani ku buryo umugore ahora asohora imyanda twakwita ko iba yayobye kuko inyura mu nkondo y’umura igasohokera mu gitsina nta rutangira ari na yo mpamvu bayita “Kujojoba.”

    Ubutumwa  bwa Mariya Yohana yageneye Minisitiri Diane Gashumba 

12/Jan/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...