Perezida w'Inama y'Inteko Rusange ya Federasiyo ya Volleyball yeguye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Perezida w'Inama y'Inteko Rusange ya Federasiyo ya Volleyball yeguye

Perezida w'Inama  y'Inteko Rusange ya Federasiyo ya Volleyball yeguye

 Uwari Umuyobozi w’Inama y'Inteko Rusange ya Federasiyo y'Umukino wa Vollebaly mu Rwanda Mutwarasibo Philbert  yeguye ku mirimoye mu nama idasanzwe y’inteko rusange  yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2018.

Mbere y’uko iyi nama yabereye mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’Umuco na Siporo itangira ku isaha ya saa tatu, uwari Perezida w’Inama y’Inteko Rusange wanayitumije akaba yagombaga kuyiyobora, Bwana Mutwarasibo Philbert yatangarije abanyamuryango ko atari buyobore iyi nama kandi ko bitewe n’umutima nama we yeguye ku mirimo ye.

Nyuma yo kutabivugaho rumwe, abanyamuryango babwiye Mutwarasibo Philbert ko ubusabe bwe bwo mu magambo bwakiriwe ariko bamusaba kuzandika ibaruwa isezerera atari mu magambo gusa. Visi Perezida wa mbere Dr. Kabera Callixte niwe wahise ayobora inama.

Ni nama yigiwemo ibintu byinshi aho bahise bemeza ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo yagombaga gutariki ya 20 Mutarama 2018 yigizwaho imbere icyumeru bitewe n’uko umwe mu banyamuryango ari we Gisagara yasabye ko yategura irushanwa ribanziriza shampiyona ‘Pre-season'.

Iri rushanwa ryateguwe n’ikipe ya Gisagara rizaba tariki ya 20 Mutarama hakinwe imikino y’ijonjora, tariki ya 21 Mutarama 2018 hazakinwa umukino wa nyuma ndetse n’umwanya wa gatatu. Irushanwa rirafunguye kuri buri kipe ibyifuza.

Ikindi kandi ni uko amakipe azakina icyiciro cya mbere mu bagabo ‘Seria A’ yavuye ku 8 ajya ku 9. Amakipe azakina icyiciro cya mbere ni APR, REG, IPRC South, IPRC East(niyo yazamutse yiyongereye kuri aya), UTB, Gisagara, KVC, UNIK na Kirehe.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama y’inteko rusange

  • Hemejwe ko n’ubwo shampiyona yigijwe imbereho icyumweru uyu munsi wa mbere uzashakirwa umunsi uzakinirwaho nko kuri konji ya leta bityo bikaba bitazagira ingaruka ku gihe yari iteganyijwe kurangiriraho mu mpera z’ukwezi kwa Gatanu tariki ya 25.
  • Hemejweko  shampiyona y’abagore ndetse n’icyiciro cya kabiri mu bagabo zizatangira mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare 2018.
  • Amarushanwa yari asanzwe akinwa nka Memorial padiri Kayumba, Memorial Rutsindura n’ubundi azaba hiyongereho n’irushanwa ry’Intwari rizatangira tariki ya 27 Mutarama 2018 umukino wa nyuma ukinwe 1 Gashyantare 2018.
  • Nta kipe izajya igura abakinnyi barenze 2 mu ikipe imwe.
  • Nta mukinnyi wemerewe gusinyira indi kipe mu gihe iyo yararimo atayimazemo byibuze imyaka 2
  • Ikipe yemerewe abanyamahanga 3 ariko 2 nibo bajya ku rupapuro rw’umukino
  • Buri mukinnyi ikipe yaguze kugira ngo abone ibyangombwa izajya imwishyurira ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda
  • Ikipe kwiyandikisha izajya itanga ibihumbi 50 naho ibigo by’amashuri yisumbuye(secondaire) bazajya bishyura ibihumbi 20.
  • Ikipe izajya ikura umwana mu kigo cya segonderi yasabwe kuzajya isigira icyo kigo byibuze imipira 2 ya Volleyball iri ku rwego rwemewe na FRVB nk’impano.

Tags

13/Jan/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...