Miss Sharifa yemereye umukunzi we kuzamubera umugore | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Sharifa yemereye umukunzi we kuzamubera umugore

Miss Sharifa yemereye umukunzi we kuzamubera umugore

Umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 yamaze kwemerera umusore bakundana ko azamubera umugore.

Umuhoza Sharifa yari mu bakobwa bahagarariye Inatara y’Amajyaruguru mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2016.

Uyu mukobwa wari ushyigikiwe kuva ku mu rwego rw’umudugudu kugera ku Ntara y’Amajyaruguru yari iyobowe na Bosenibamwe Aime yegukanye umwanya w’igisonga cya kane n’ubwo yahabwaga amahirwe na benshi.

Umuhoza Sharifa ntabwo yigeze avugwa mu bijyanye n’urukundo dore ko inkuru zose zamuvugwagaho zagarukaga ku mushinga we wo gufasha abakobwa babyariye iwabo mu Karere ka Musanze.

Amakuru agera kuri Eachamps, yahawe n’umwe mu nshuti za hafiz a Sharifa ni uko yamaze kwambikwa impeta n’umusore bakundana amwemerera ko azamubera umugore.

Sharifa n’umukunzi we ntibifuje ko urukundo rwabo  rwamenywa na bose,ariko ngo uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali.

Umuhoza Sharifa aherutse gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza Yigenga ya Kigali.

14/Jan/ 2018,6 days ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Odjo
Imana izabafashe murugo rwabo kandi nuwo mukwe azatumenyere umukobwa amube hafi ibihebyose lobe you Shalifa from ur czn odjo
Sponsored Content