Miss Rwanda 2018: Uko ijonjora riri kugenda mu Ntara y'u Burengerazuba (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Rwanda 2018: Uko ijonjora riri kugenda mu Ntara y'u Burengerazuba (Amafoto)

Miss Rwanda 2018: Uko ijonjora riri kugenda mu Ntara y'u Burengerazuba (Amafoto)

Kuri uyu wa 14 Mutarama 2017, mu Karere ka Rubavu harabera amajonjora y’abakobwa bazahagararira Intara y’Uburengerazuba mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda.

Iri jonjora rije rikurikira iryabimburiye ayandi mu Karere ka Musanze kuri uyu wa gatandatu aho hatoranyijwe abakobwa batandatu.

Mu Ntara y’Uburengerazuba hari hiyandikishije abakobwa 10, ariko abaje ahabereye ijonjora ni 8 ariko umwe muri bo ntiyari yujuje ibisabwa hahatana 7.

Abakobwa bahatana ni Neema Nina, uwase Fiona, Umukundwa Divine, Iradukunda Liliane , Uwimbabazi Alliance, Gacukuzi Belyse, na Isimbi Chanelle.

Intara y’Uburengerazuba niyo  ifite abakobwa benshi bambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda dore ko Mutesi Jolly (2016) na Iradukunda Elsa (2017) ari ho bari bazamamukiye.

Amateka azongera yisumbiremo?

Batangiye bapima ibiro n'uburebure

Eachamps ni umufatanyabikorwa wa Miss Rwanda

Uwimbabazi afite Alliance cm 170 na Kg 60

Gacukuzi Belyse afite cm 170 na Kg 54

Neema Nina afite cm 171 na Kg 54

Iradukunda Liliane afite cm170 na kg 57

Isimbi Chanelle afite 175 na Kg 60 

Umukundwa Divine afite cm 178 na Kg 67

Uwase Fiona afite cm170 na Kg 55

Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa arakurikirana amajonjora

abagize akanama nkempurampaka

Amafoto: Mugarura Abraham

14/Jan/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
katabikora
@Muvunyiarsene plz that's not professional!! =🤔🤔🤔 reba title yawe ubwo se amafoto uvuga arihe?
Sponsored Content
Loading...