Icyo Safi avuga ku magambo Nizzo aherutse gutangaza y’uko ari we wamujyanye bwa mbere muri studio | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Icyo Safi avuga ku magambo Nizzo aherutse gutangaza y’uko ari we wamujyanye bwa mbere muri studio

Icyo Safi avuga ku magambo Nizzo aherutse gutangaza y’uko ari we wamujyanye bwa mbere muri studio

Safi Madiba yahakanye yivuye inyuma ibyo kuba Nizzo ariwe wamujyanye bwa mbere muri Studio, anavuga ko atari we watangije itsida rya Urban Boyz.

Mu minsi yashize Nizzo yumvikanye mu itangazamakuru avuga ukuntu ari we wafashe iya mbere akereka Safi uko umuziki ukorwa, ndetse akaza no gufata umwanzuro wo kumuzana mu itsinda  rya Urban Boyz .Icyo gihe Nizzo yavuze ko itsinda rya Urban Boyz ari we na Humble Jizzo baritangije mu buryo bwo kwihangira umurimo.

Yagize  ati”Urban Boyz ni itsinda twiremeye, twihangiye umurimo, mbinyuza muri Humble nawe arabyakira, abandi baje babisaba, natekereje itsinda mbibwira Humble maze dutangira ibikorwa gutyo.”

Nizzo yanavuze ko  bwa mbere Safi yaje aje kubasaba ko bakorana, bikaza kurangira Nizzo amujyanye muri Studio yumvise afite impano baza kwanzura ko yaza mu itsinda bagatangira gukorana byeruye.

Yagize ati ”Ubundi Safi yaje aje kwaka ko dukorana ndabyibuka icyo gihe yigaga i Gitwe, araza anyaka collabo mujyana ahantu muri Studio ntiyari azi ikintu na kimwe, arambwira ati 'gutya na gutya' mugejejeyo numva ni umuririmbyi mwiza arakora, n'iyo ndirimbo ijya hanze turicara tureba y’uko hashobora kujyamo abandi, aza  kujyamo azanye n’abandi babanaga mu itsinda yabagamo mbere, baza kugenda bavamo ubu dusigaye turi babiri.”

Ku ruhande rwa Safi siko abibona, mu kiganiro yahaye RBA yavuze  ko Urban Boyz yabayeho mu  gihe yari akimara kuyinjiramo, ndetse akanemeza ko Nizzo atari we wamujyanye muri studio bwa mbere kuko yari asanzwe ari umunyamuziki ubirambyemo.

Yagize ati ”natangiye kuririmba ndi umwana, ndirimba muri korali y’abana ku rusengero ndetse nkabacurangira nyuma nza kuvamo njya muri korali y’abantu bakuru mvamo njya muri korali yo kuranga abageni ndangije amashuri yisumbuye rero muri 2007 nibwo nahuye na bagenzi banjye dukora itsinda. Hari studio yabaga i Butare nagiye gukorerayo indirimbo yanjye mpurirayo na Nizzo, arambwira ati ‘ese ko mbona uzi kuririmba nta buryo waza nkakwereka cyo gukora, icyo gihe yari amaze igihe kinini aririmba ariko njye nibwo nari nkinjira mu muziki nari mfite indirimbo nk’eshatu Nizzo we amaze igihe kinini aririmba.”

Safi yakomeje avuga ko yajayanye na Nizzo, basanga Humble maze Nizzo abwira mugenzi we Humble ko yabonye undi musore bafatanya nawe arabyemera.

Safi yasobanuye ko Nizzo atari we washinze itsinda rya Urab Boys, kuko iryo yari afite mbere ryitwaga New Boyz bakwifatanya ari batatu bagahita baba Urban Boyz.

Yagize ati ”Ntabo nagiye muri Urban Boyz isanzwe iriho, kuko Nizzo yari afite itsinda ryitwa New Boyz na Humble akunze kuririmbana na Tom Close, Nizzo  we yari afite itsinda rya New Boyz, nongenre mbisubiremo ntabo ari Urban Boyz, ni ukuvuga ngo yarampamagaye ambwira ko hari undi mutipe witwa Humble dushaka kugira ngo dukore itsinda. Ryari ritarabaho nta zina rihari.Yaranjyanye nta ndirimbo n'imwe ya Urban Boyz yari ihari, anyereka Humble ndanaririmba, abanza kutabyumva neza ariko aravuga ngo twakora nta kibazo, twahise dupanga gahunda tujya kwa Dr Jack gukora indirimbo ndetse tuvuyeyo turi kugenda n’amaguru mu muhunda nibwo twatangiye gushaka izina, Humble niwe wavuze ati ‘Urban Boyz murabyumva mute’ turatekereza twumva nta kibazo.Muri make Nizzo yankuye muri Studio nagiye gukora indirimbo rero nta muntu twavuga ngo niwe washinze itsinda kuko twarahuye turicara dupanga ikintu kimwe. Safi yanavuze ko yarebaga akazi kurusha kureba uwatangije itsinda."

Aba bahanzi bombi bahoze mu itsinda rya Urban Boyz riherutse gucikamo ibice, Safi akiyomora kuri bagenzi be akajya gutangira gukora umuziki ku giti cye.

Safi yiyomora kuri Urban Boyz yashinjije bagenzi be uburangare no kudakora cyane ndetse n’uko yabonaga itsinda risigariye ku izina kuko nta bikorwa bifatika bari bagifite.

Abivuga yamaganiwe kure na bagenzi be batangaza ko ari izindi mpamvu ze  bwite, atagombye kugenda avuga gutyo kandi aziko hari byinshi itsinda ryari rimaze kumugezaho mu buzima bwe bwihariye no mu muziki.

15/Jan/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(10)
kanyarwanda idi
safi uzadusure ingoma rukira
kanyarwanda idi
safi reka nizzo yigutesha umwanya ahubwo bahate ijyana noese nizzo amazegusohorazigahe
HB THE PLAFO
SAFI arabeshya, ibyo NIZZO avuga ni ukuri.
Dusabimana Alexandre
Nizzo nave aho kuko umusaza numusaza ubwo se bishatse kuvuga ngo Nizzo ashaka ibihembo (Safi is big boy )ijwi ryiza kubarusha kugaragara mundirimbo keshi bisobanuye ngo niwe wari ubagize.
why g
men nizzo numustar kbx kdi safi nawe ajyeyemera nizzo amurusha byose men like ubustari gukundwa birenze kugaragara neza hanze ndetse na stage ahanuhose nikaboss ninde wiyomoye kwitsinda rye ninde waretse umukunziwe ninde basebya NGO ubwanwa sibwo bugabo ninde wakurikiye ubutunzi kurusha urukundo ni safi erega madiba yarinwari ncut dukunda urban boyz kdi tuzarigwa inyuma umusa
Xxx 4 weeks ago
Uwanze Kuvugwa Yaheze Munda Yanyina Wadage We Bazamuvuga Baruhe Madiba Numusaza Kbx
Mr Pigeon
NDABONA NIZZO ATANGUYE GUHARA...NAREKE SAFI AKORE HAMA NA URBAN BOYZ IKORE NATWE DUFISE AMATWI TUZOKWIMENYERA UMUHATALI...
nesta
gutangiza itsinda cg kujyana umuntu muri studio ntacyo bivuze namba umunyarwanda yaravuze ngo wigisha intore guhamiriza ikakurusha kdi nari umugabo ntihabwa intebe keretse niba hari ibikombe byabatangije abandi bihari nibwo yabyirata gusa Safi arusha nizzo rwose ntamaranga mutima ahari
sam
erega nizzo aranze yigize kaboss kd ntacyo yifitiye arusha safi ntamurusha kuririmba ntamurusha money kd ikindi indirimbo zose za urban boyz safi niwe wambere waririmbaga mo igihe kirekire all chorus subwo nizzo aba avuga ik ayo mashweka
Mbura laurent
Nizzo abakobwa ntubaziko biyemera sana.
Bonnet Marianne
Safi Warebye Akazi Kaw Ukarekana Nako Gahungu Kiyemera Kuko Bibaho .Nizzo Arishima Vya Hatali
Sponsored Content