Katauti yaba ari mu ntandaro z'ukwirukanwa kwa Peter Otema muri Musanze FC | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Katauti yaba ari mu ntandaro z'ukwirukanwa kwa Peter Otema muri Musanze FC

Katauti yaba ari mu ntandaro z'ukwirukanwa kwa Peter Otema  muri Musanze FC

Peter Otema yatandukanye n'iyi kipe ku mpamvu avuga byose byatewe n’umutoza Sosthene kuba atumva abakinnyi be ndetse hakiyongeraho kuba yarahoraga amushinja ko ari inshuti na nyakwigendera Hamadi Ndikumana wari umwungiriza muri iyi kipe ya Musanze.

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2016/2017 Katauti yari umwungiriza wa Sosthene muri Musanze aho yavuye muri uyu mwaka aje mu ikipe ya Rayon Sports mbere y’uko yitaba Imana mu Ugushyingo 2017.

Kuri uyu wa 16 Mutarama 2018 i saa Saba n'iminota mike zo kuri uyu wa Kabiri nibwo Peter Otema yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Facebook avuga ko ashimira iyi kipe ibihe byiza n’ibibi babanyemo ariko ngo bakaba batandukanyijwe n’umutoza.

Mu kiganiro na Eachamps Peter Otema yemeye ko uyu munsi yamenyeshejwe ko atakiri umukinnyi wa Musanze FC ahanini bitewe n’umutoza utamwumva ahubwo agashyira imbere inyungu ze.

Yagize ati”Ntago yumva abakinnyi be, yari yaraduduhagaritse turi abakinnyi 6 Ramadhan, Wayi Yeka, Lomami, Lule na njye ngo kubera ko twatinze kuva mu biruhuko, gusa ikimbabaje ni uko twajyaga tuvugana ndi Uganda nkamubwira ikibazo mfite kuko nagombaga gushaka indi passport iyo nari mfite yari yarangiye.”

Peter Otema avuga ko Sosthene yamwambuye igitambaro cya kapiteni kugira ngo amuce intege, ngo kuva icyo gihe yatangiye kubona ko asa n’utakizerwa n’umutoza, ibintu avuga ko byamubabaje.

Yakomeje avuga ko atakwemeza niba hari indi mpamvu ibyihishe inyuma uretse kuba yabwiwe ko yakerewe mu mu biruhuko, gusa yavuze ko yahoze ashinjwa n’umutoza kuba inshuti magara na Katauti wari umwungiriza we bityo ko we batamukundaga.

Yagize ati ”Buri gihe yatekerezaga ko ndi inshuti ya Katauti ikomeye ngo ntitwamukandaga igihe bakoranaga, gusa sinakwemeza ko aribyo gusa icyo mpanya ni uko byose ari umutoza.”

N'ubwo Otema avuga ibi ko yamaze kwirukanwa na Musanze nk'uko yabitangarije Eachamps, amakuru avuga ko uyu mugabo yahagaritswe kimwe n'abandi ndetse akanamburwa igitambaro kigahabwa Mwiseneza Daniel, gusa ngo uyu mugabo byamubabaje ndetse ahita yumva atakongera gukinira iyi kipe ukundi ari nayo mpamvu avuga ko yirukanywe.

Twagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw'iyi kipe ariko ntibyadukundira kuko umutoza wayo Sosthene ushyirwa mu majwi telefoni ye ntiyaririho ni mu gihe umunyamabanga w'iyi kipe we atitabaga telefoni.

Peter Otema yinjiye mu ikipe ya Musanze FC muri 2015, nyuma y'aho yari avuye mu ikipe ya Rayon Sports

Ibi bibaye mu gihe tariki ya 9 Mutarama 2018 nabwo habonetse ibaruwa y'umukinnyi w’iyi kipe witwa Idd Babou yandikiye ubuyobizi bw’iyi kipe abasaba gusesa amazerano kubera ikibazo  afitanye n’umutoza Sosthene umusaba gukoresha amarozi muri buri mukino kandi imyemerere ye we itabimwemerera.

Amagambo Peter Otema yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook asa nugaragaza ko yatandukanye na Musanze

16/Jan/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content