Ibitazibagirana mu mutwe wa Nizzo wacikirije amashuri kubera ibibazo by’ubukene, agahitamo kujya mu muziki | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibitazibagirana mu mutwe wa Nizzo wacikirije amashuri kubera ibibazo by’ubukene, agahitamo kujya mu muziki

Ibitazibagirana mu mutwe wa Nizzo wacikirije amashuri kubera ibibazo by’ubukene, agahitamo kujya mu muziki

Nshimiyimana Mohamed (Nizzo Kaboss)  uri mu bagize itsinda rya Urban Boyz yasobanuye inzira igoye yanyuzemo agacikiriza amashuri, nyuma agahitamo guhita yinjira mu muziki.

Itsinda rya Urban Boyz ni rimwe mu matsinda akomeye mu Rwanda, rimaze imyaka igera ku icumi rikora ndetse rimaze kwigwizaho ibihembo bitandukanye bitangirwa hano mu Rwanda birimo n’ikiruta ibindi cya Primus Guma Guma.

Umwe mu basore babiri barigize[Nizzo Kaboss] yahishuye ko yatangiye umuziki nyuma yo gucikiriza amashuri kubera ibibazo by’uruhuri byamuhuriyeho  akabura ubushobozi bwo gukomeza kwiga agahitamo guhagarika amashuri atari yanasoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye.

Amashuri abanza yayigiye ahitwa i Ngoma ndetse n’ahitwa kuri Catholique  mu mujyi wa Huye, aza gukomereza ayisumbuye kuri Lycee de Nyanza aho yavuye ageze mu mwaka wa kabiri akajya ahitwa kuri CEFOTEC ari naho yacikirije amashuri ye ageze mu mwaka wa gatatu.

Mu kiganiro samedi détente gica kuri Radio Rwanda, Nizzo yavuze ko yacikirije amashuri kubera ibibazo byo kubura ubushobozi kubera kuvukira mu muryango utifashije bihagije.

Yagize ati ”Ibyatumye mpagarika amashuri ntaranasoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ni ibibazo byo kubura ubushobozi bikaba ngombwa ko umwana abwishakamo akagera ku byo agomba kugeraho.”

Nizzo yasobanuye ko akimara gucikiriza amashuri yahise agira igitekerezo cyo kwihangira umurimo, atangira abyina mu matsinda atandukanye aza no gutangira kwandika ibihangano.

Yatangiye ashinga itsinda ryitwa New Boyz ndetse rikora indirimbo nyinshi gusa riza gutandukana bamwe bajya muri Urban Boyz abandi batangira gukora indi mirimo ku ruhande.

Uyu musore yavuze ko yatangiye afashwa n’ababyeyi kubona icyo kurya ndetse n’aho kurara, gusa afite icyizere cyo kuzagira ikintu gifatika akura mu muziki n’ubwo bitari bimworoheye.

Bimwe mu byo Nizzo atazibagirwa byamubayeho muri icyo gihe byamubangamiraga ari uburyo bwo gukora no kubifatanya n'amashuri yaje gucikiriza, ndetse n'ababyeyi be ntibumvaga ko umuziki ushobora kugira icyo umugezaho.

yagize ati ”Navuga ko ibyambangamiraga ari uburyo bwo gukora, ni uburyo bwo kwiga, kwiga byo byaje kuvaho nk’uko nabivuze ariko nashakisha icyo gukora kuko numvaga ngomba kubona akazi kandi ari njye ukihimbiye. Rero kugira ngo nibura ubashe gushyira hanze indirimbo imwe kugira ngo wumvishe ababyeyi bawe ko ibintu urimo ari ibintu bishobora kugira akamaro, bikakugirira akamaro ndetse nabo bikabagarukaho ntago babyumvaga. Byabaga ari urugamba, ari ukwihisha gushwana n’ababyeyi buri kanya batabyumva, yewe n'abo ugiye gusobanurira wanabashije kuyisobanura kugira ngo babashe kuyumva bikaba ikibazo."

Nizzo yavuze ko Mama we ari we utarakundaga ibyo kujya mu muziki kuko yumvaga umuziki udashobora kumugeza kure.

Uyu musore yavuze ko yakuze akunda cyane no gukina umukino wa Basket, gusa  kubera ikibazo cyo kuba mugufi akaza guhindura agatangira gukora umuziki.

Nizzo ubusanzwe yakuranye na nyina kubera ko se yari yaramuharitse, ndetse ubu abana n’uyu mubyeyi wamureze mu mujyi wa Kigali, muri iki kiganiro yatangaje ko we na se nta kibazo bafitanye nawe bajya bavugana.

16/Jan/ 2018,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...