Ibyamamare byitabiriye ijonjora ry'irushanwa rya Godfather East Africa (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibyamamare byitabiriye ijonjora ry'irushanwa rya Godfather East Africa (Amafoto)

Ibyamamare byitabiriye ijonjora ry'irushanwa rya Godfather East Africa (Amafoto)

Abanyarwanda bagera kuri  18 nibo bahatanye mu ijonjora rya mbere ry’abazitabira irushanwa rya Godfather East Africa rizabera muri Kenya muri Werurwe 2017.

Godfather East Africa ni irushanwa rifite imiterere nk’iy’iryahoze ritwa Big Brother Africa , ariko ryo rizahuza abaturutse mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba bine, ari byo u Rwanda, Uganda, Tanzaniya na Kenya.

Iri rushanwa rizatangira muri Werurwe 2018 rikeneye abantu 12, bivuze ko muri buri gihugu hazaturuka abantu 3 bazaba mu nzu imwe mu gihe cy’amezi atatu.

Kuri uyu wa 16 Mutarama 2018 nibwo mu Rwanda habaye ijonjora rya mbere aho ryari ryitabiriwe n’abagera kuri 18, barimo abari bariyandiskishije kuri interineti  n’abandi biyandikishirije aho.

Nk’uko byagaragaye abitabiriye iri jonjora  abenshi ni abasanzwe ari abanyamideli, barimo umukobwa witwa Sissi Ngamije, Gigi, Jay Rwanda wabaye Mister Africa 2017, n’abandi benshi.

Iri jonjora kandi ryitabiriwe na Sandra Teta uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga  akaba  yaranabaye igidonga cya kabiri cya Miss SFB 2012, na n’ishuti ye magara Vanessa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda akaba ari no mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane.

Buri umwe muri aba bose yahamagarwaga akicara imbere y’umuyobozi wa Godfather  sir Allen wababazaga ibibazo bitandukanye, birimo amazina, imyaka,uburebure,  imyaka,  imbuga nkoranyambaga zabo, imyitwarire ibaranga, ibyo batarya n’ibindi bitandukanye.

Ubuyobozi bwa Godfather bwatangaje ko buzatangaza abantu 10 bazakomeza  mu ijonjora rizakurikiraho baza gutangazwa nyuma y’umunsi umwe.

Injonjora rya kabiri riteganyijwe kuba muri Gashyantare, aho hazatoranywa bake (barenze batatu) bazajya mu ijonjora rya nyuma muri Kenya, abo bakazavamo batatu bazahagararira u Rwanda.

Abazajya muri Kenya bazashimutwa...

Allan uyobora Godfather East Africa yatangaje ko abazaba batoranyijwe ko bazahagararira ibihugu byabo, bazahita bashyirirwaho abantu bameze nka ba maneko, bazajya  bamenya ubuzima bwose babayemo ku buryo ntawe uzaba uzi igihe azagira muri Kenya.

Yavuze ko bazamutungura bakamusanga aho ari, bagahitra bamutwara nta yindi myiteguro iyo ari yose. Nibagera muri Kenya  bazamuha amafaranga yongere agure imyenda, amavuta, n’ibindi bikoresho byose azaba akeneye ariko atabonye uko azana.

Uzegukana umwanya wa mbere azahabwa amafaranga agera kuri miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, anatemberezwe mu bihugu bine  ari kumwe n’uwamwungirije.

Muri iyi nzu kandi hazaba harimo ibihembo bitandukanye aho bizajya bishishwa ahantu ‘ku buryo umuntu azajya aba ari nko gukubura akagwa ku mafaranga cyangwa se akabona ikintu gifite agaciro.”

Sandra Teta na Jay Rwanda bitabiriye ijonjora

Abanyamideli batandukanye baje guhatana

vanessa uwase, Sissi Ngamije na Gigi bategereje kujya kubazwa

Sir Allan uhagrariye Godfather East Africa 

17/Jan/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content