Kuvuguruzanya hagati ya Musanze FC na Peter Otema uvuga ko yirukanywe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kuvuguruzanya hagati ya Musanze FC na Peter Otema uvuga ko yirukanywe

Kuvuguruzanya hagati ya Musanze FC na Peter Otema uvuga ko yirukanywe

Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze buratangaza ko butigeze bwirukana Peter Otema ko ndetse ko batigeze banamuhagarika, ahubwo ko  bamwambuye kuba kapiteni bakanamusaba ibisobanuro bitewe no gukererwa mu myitozo.

Ejo kuwa 16 Mutarama 2018 nibwo twabagejejeho inkuru y’uko Musanze yirukanye Peter Otema, biturutse ku kutumvikana n'umutoza mukuru Habimana Sosthene wamushinjaga kumwanga.

Twari twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’iyi kipe ariko ntibyadukundira kuko batabonekaga ku murongo wa telefoni.

Ubwo nyuma twavuganaga n’Umunyamabanga w’iyi kipe Moussa Masumbuko, yadutangarije ko batigeze birukana Peter Otema ko ahubwo bamusabye ibisobanuro kuko yatinze mu biruhuko ndetse akanamburwa igitambaro cy’ubukapiteni kuko yakerewe nk’umuyobozi w’abandi wagombaga kuhagera mbere.

Yagize ati”None se ko yaje gushaka akazi ko gukina yaje gushaka akazi k’igitambaro, icyakozwe ni uko yatinze kuza mu myitozo nka kapiteni hanyuma akandikirwa ibaruwa imusaba ibisobanuro ndetse mu gihe ataratanga ibisobanuro akaba yambuwe inshingano zo kuba kapitebi , naho ibyo kumwirukana niba ari ukubera igitambaro yatswe ubwo we niko abyumva kuko twe twakimwatse mu rwego rwo kugarura ikinyabupfura mu ikipe kigomba kuranga umuyobozi, n’uwari umwungirije Wai Yeka nawe izo nshingano yazambuwe.”

Umunyamabanga w'Ikipe ya Musanze FC yavuze ko Peter Otema  namara gutanga ibisobanuro ari bwo bazabyigaho bagafata umwanzuro w'ahazaza he muri iyi kipe.

Twifuje kumenya impamvu Peter Otema yatangaje ko yirukanywe muri iyi kipe atubwira ko impamvu ari uko atakomeza kubana n’umwanzi we.

Yagize ati”Ibyo nabyemera ko nahagaritswe ariko muvandi nyemerera nanjye nkubaze. Ni byiza kubana n’umwanzi wawe? Sibyo rwose njyewe nahisemo kumuha amahoro,… u Rwanda tubayeho neza kubera amahoro nta mpamvu yo kwangana n’umuntu.”

Abo bakinnyi barindwi barimo Peter Otema, Wai Yeka, Romami Frank, Babou Idd, Munyakazi Youssuf Lule, Niyonkuru Ramadhan na FrankOtema bose basabwe ibisobanuro kubera gukerererwa, ariko Otema niwe wababajwe cyane n’uko yambuwe igitambaro cy’ubukapiteni akaba yumva ngo yanatandukanye n’ikipe. Kuri ubu Mwiseneza Daniel niwe wahise agirwa kapiteni w'ikipe ya Musanze FC.

17/Jan/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content