Ikipe y’abakinnyi 11 beza bakinanye na Sibomana Patrick Papy | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ikipe y’abakinnyi 11 beza bakinanye na Sibomana Patrick Papy

Ikipe y’abakinnyi 11 beza bakinanye na Sibomana Patrick Papy

Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo ku mugabane w’Uburayi muri Belarus avuga ko yakinanye n’abakinnyi benshi beza mu makipe yagiye acamo ku buryo bitakoroha kubona 11 beza ariko na none hari abagiye bamunyura bitewe n’imikinire yabo.

Uyu musore waciye mu ikipe y’Isonga, APR FC, Amavubi ubu akaba ari muri Belarus mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsk ubwo yaganiraga na Eachamps yatangaje ko abakinnyi benshi bagomba kuba abo bakinanye muri APR FC kuko asa naho ariho yamaze ubuzima bwe bwose.

Uyu musore wamaze imyaka 4 akinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu akaza gutandukana na yo muri Nyakanga 2017 yerekeza ku mugabane w’u Burayi avuga ko ariho yahuriye n’abakinnyi bakomeye ndetse akaba ari nayo mpamvu 11 beza be abenshi ari abo bakinanye muri iyi kipe. Gusa ni urutonde rutagaragaramo umukinnyi w’ikipe ya Shakhtyor Soligorsk akinira kuri ubu.

Dore 11 beza bakinanye na Sibomana Patrick

Umuzamu: Kwizera Olivier(bakinanye muri APR FC ubu akinira ikipe ya Free Sates muri Afurika y’Epfo)

Ba myugariro: Rusheshangoga Michel(bakinanye muri APR FC ubu akinira ikipe ya Singida United muri Tanzania), Emery Bayisenge(bakinanye muri APR FC ubu akinira ikipe ya Jeunesse Sportive El Massira mu cyiciro cya kabiri muri Maroc), Rwatubyaye Abdul(bakinanye muri APR FC ubu akinira ikipe ya Rayon Sports mu Rwanda), Imanishimwe Emmanuel(bakinanye muri APR FC n’ubu niyo agikinamo).

Abakina hagati: Mugiraneza J. Baptiste Migi(bakinanye muri APR FC n’ubu niyo arimo), Yannick Mukunzi(bakinanye muri APR FC ubu akinira ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda), Nkizingabo Fiston(bakinanye muri APR FC n’ubu niyo arimo), Sibomana Patrick Papy

Ba rutahizamu: Iranzi Jean Claude(bakinanye muri APR FC n’ubu niyo arimo) na Mico Justin( Bakinanye mu ikipe y’igihugu ubu akinira ikipe ya Police FC.)

Ng'iyo ikipe y'abakinnyi 11 beza kuri Papy buri mukinnyi n'umwanya we

17/Jan/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
HAKIZIMANA
0780414288
Sponsored Content