Diamond azaba ari i Kigali mu mpera z'iki cyumweru | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Diamond azaba ari i Kigali mu mpera z'iki cyumweru

Diamond azaba ari i Kigali mu mpera z'iki cyumweru

Umuhanzi wo muri Tanzaniya Diamond Platnumz yatangaje ko mu mpera z’iki cyumweru azaba ari i Kigali mu kiruhuko kandi ko azishimana n’abakunzi be.

Abdul Nasibu uzwi nka Diamond Platnumzni umwe mu bahanzi bo muri Tanzaniya bakunzwe cyane muri Afurika no ku Isi muri rusange.

Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo Waka yakoranye na Rick Ross  muri iyi minsi ari kugaragaza urukundo rudasanzwe afite igihugu cy’u Rwanda.

Kuri uyu wa gatatu yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram amenyesha abanyarwanda by’umwihariko abari mu Mujyi wa Kigali ko azaza kuharuhukira mu mpera z’iki cyumweru turimo .

Yagize ati “Rwanda! Ngiye kumara impera z’icyumweru muri Kigali. Muze twishime, dufate amafoto, muntembereze umujyi wanyu.”

Diamond ntiyatangaje agace azaba arimo ku buryo abakunzi be bazahamusanga.

Diamond atangaje ko agiye kuza i Kigali nyuma y’iminsi 2, atangaje ko ashaka kugura inzuazajya aruhukiramo  mu Mujyi wa Kigali. asanzwe afite ubunyobwa bwe bwitwa Diamond Karanga, bucuruzwa ku isoko ryo mu Rwanda.  

17/Jan/ 2018,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
T.M.C
wlcm diamond
Sponsored Content
Loading...