Amafoto 20 yaranze umukino wa Rayon Sports na Etincelles mu mvura nyinshi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amafoto 20 yaranze umukino wa Rayon Sports na Etincelles mu mvura nyinshi

Amafoto 20 yaranze umukino wa Rayon Sports na Etincelles mu mvura nyinshi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mutarama 2018 ku kibuga cya Nyamirambo ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye ikipe ya Etincelles mu mukino wa gishuti maze umukino urangira Rayon Sports itsinze 1-0.

Ni umukino wari utaganyijwe gutangira ku isaha ya saa 18:00 ariko bitewe n’izindi gahunda za leta zaberagamo umukino watangiye ukereweho iminota irenga 30.

Ni umukino watangiye mu mvura nyinshi ndetse uza no gusozwa imvura ikigwa.

 Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi nta n’imwe ibashijwe kureba mu izamu ry’indi, igice mu gice cya kabiri nibwo Kwizera Pierrot wari kapiteni wa Rayon Sports yayiboneye igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Wari umwanya mwiza wo kureba bamwe mu bakinnyi barambagijwe n’iyi kipe ya Rayon Sports nka Christ Mbondi ukomoka muri Cameroon  wakinnye iminota 90 ariko umuntu yavuga ko ibyo abakunzi b’iyi kipe bari biteze ataribyo yaberetse.

Undi ni umunya-Nigeria Yussuf ukina mu kibuga hagati, Karekezi yahise anatangaza ko atazamugumana kuko abakinnyi bakina hagati abafite kandi ntacyo abanengaho.

Ikindi kwari ukongera kwereka abakunzi ba Rayon Sports kwa Ismaila Diarra wasinyiye iyi kipe ariko ntabone umwanya wo gukina bitewe n’ibyangombwa yari atarabona. Gusa n’ubwo nawe nta bintu byinshi yerekanye muri uyu mukino yongeye kwerekana ko ari umukinyyi ushobora gutungurana isaha n’isaha.

11 ba Rayon Sports babanjemo

11 ba Etincelles babanjemo

Ni umukino wabaye imvura ari nyinshi

Nahimana Shassir yerekanye ko umupira awuzi atawushakisha

 Akayezu Jean Bosco wa Etincelles umwe mu bakinnyi bagoye Rayon Sports

Jeannot Witakenge umutoza wungirije wa Rayon Sports niwe wanyagiwe cyane atanga amabwiriza ku bakinnyi be

Mutsinzi Ange yagaragaje ko  ba myugariro b'iyi kipe basanzwe babanzamo nta kinini bamurusha

Umutoza wa Etincelees yashyize ingofero mu mutwe aremera aranyagirwa

Ismaila Diarra yerekanye ko azagora ba myugariro

Shabani Hussein yarebye umupira yicaye muri Stade

Christ Mbondi ntabwo kuri uyu mukino yemeje abakunzi ba Rayon Sports

Murumuna wa Migi, Mbonyingabo Regis bakunze kwita petit Migi, kuri 2 yitwaye neza, aha yari ahanganye na Mwiseneza Djamal

Mugabo Gabriel myugariro witwaye neza

Muri stade abantu bari benshi

Caleb akomeje gutenguha abakunzi b'iyi kipe kuko yitwaye nabi kuri uyu mukino

Imvura igabanutse Karekezi yihagurukiye

Rukundo Protegene umuzamu wa Etincelles yagoye cyane abasore ba Rayon Sports

Kassim umuzamu niwe wari umuzamu wa Rayon Sports kuri uyu mukino, yagaragaje ko nawe ashoboye

Amafoto: Mihigo Saddam

18/Jan/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content