Senderi yategetse KNC kumusabira imbabazi mu ruhame ku bw'amagambo aherutse kumuvugaho | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Senderi yategetse KNC kumusabira imbabazi mu ruhame ku bw'amagambo aherutse kumuvugaho

Senderi yategetse KNC kumusabira imbabazi mu ruhame ku bw'amagambo aherutse kumuvugaho

Umuhanzi Senderi International Hit yasabye umuyobozi wa Radio na TV1 kumusaba imbabazi biturutse ku magambo aherutse kumuvugaho ko akwiye kugenda akamuha akazi ko gufana ikipe ye.

Mi minsi ishize nibwo umuhanzi Eric Senderi yandikiye ubuyobozi wa Bralirwa na EAP bategura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star abasaba ko bakuraho itegeko rikumira abahanzi barengeje imyaka 35. Senderi yavugaga ko bakwiye kumureka akongera akagarukamo kuko ubukene n’inzara bimurembeje.

Nyuma y’aho umuyobozi wa Radio na TV1 KNC, yavugiye mu kiganiro cyitwa Rirarashe ko Senderi akwiye kureka gukomeza kwaka ubufasha, ahubwo akagenda akamuha akazi ko gufana ikipe ya United yo mu cyiciro cya kabiri abereye umuyobozi.

Aya magambo asa n’atarashimishije Senderi Interanational Hit, kuko nawe yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram akandika abwira KNC ko yamusebeje abigambiriye kandi ko akwiye kumusaba imbabazi kuri televiziyo nk’uko yahamusebereje.

Yagize ati “ KNC uraho? Nanjye ndaho Hit ni Hit. Uri mwe mu banyamakuru nubaha cyane kandi nemera .Ejobundi nakurikiye TV1 ubureye umuyobozi mbona uburyo unsebya ho ubigendereye mbona n’ibindi binyamakuru byinshi byanditse uko wasenye umutungo wanjye mu by’ubwenge w'ubuhanzi ubigendereye. Sibyiza ibyo wakoze mu busesenguzi bwiza nzi ugira mu itangazamakuru. ufate akanya usabe imbabazi abafana banjye Live Nkuko wabikoze Live . Kuko ngushubije warira wanababara cyane kandi uri umuyobozi nubaha kandi nemera. Usuhuze n’uwo mugabo Mutabaruka umubaze uti kuki basenya Hit urebera?

N’ubwo Senderi asaba KNC kumusaba imbabazi, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa mbere, KNC yari yatangaje ko yabivuze mu buryo bwo gutebya, anasaba imbabazi Senderi mu gihe byaba byaramubabaje.

Tags

18/Jan/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
ntakirutimana eric
hit ni hit rero knc numuntu wumugabo narebijyikwiye kandi reganako wagakora icyambere nifalanga warikorera knc akokazi sendeli nakanga ukanyihere icyambe nifalanga boss knc turakwemera nyamagabe kandi umwaka mushya muhire 2018
Sponsored Content