Diamond yasuye ikigo cya Jordan Foundation cyita ku bana batabona (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Diamond yasuye ikigo cya Jordan Foundation cyita ku bana batabona (Amafoto)

Diamond yasuye ikigo cya Jordan Foundation cyita ku bana batabona (Amafoto)

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzaniya Diamond Platnumz yasuye ikigo cyita kubana bafite ubumuga bwo kutabona cya Jordan Foundation.

Diamond Platnmz yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Mutarama 2018, aho yaje mu bikorwa bitandukanye.

Uyu muhanzi uri mu banyafurika bakunzwe cyane ku Isi, yerekeje mu Gatsata ahari ikigo cya Jordan Foundation cyita kubana bafite ubumuga bwo kutabona.

Ikigo cya Jordan Foundation cyashinzwe na Bahati Vanessa, nyuma yo kubyara umwana ufite ubumuga bwo kutabona (Jordan) akiyemeza kwita ku bameze nkawe kugira ngo azamure ireme ry’uburezi bahabwa.

Biteganyijwe Diamond Platnumz agirana ikiganiro n'abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu,cyarangira akajya gusura isoko rya Nyarugenge.

Biravugwa ko kandi ashobora kuba afite igitaramo ari bukorere muri Kigali Convention Center n'ubwo abagiteguye birinze kucyamamaza.

Diamond Platnumz na Bahati Vanessa washinze Jordan Foundation

Abana bafashwa na Jordan Foundation

19/Jan/ 2018,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Emmy
Imana izamufashe kubwigikorwa cyurukundo afite
Nahayo Brutus
Uwo Niw Mu Star Kwli
Sponsored Content
Loading...