Diamond uri i Kigali yavuze ko abibwira ko Zari ari umugore we bibeshya | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Diamond uri i Kigali yavuze ko abibwira ko Zari ari umugore we bibeshya

Diamond uri i Kigali yavuze ko abibwira  ko Zari ari umugore we bibeshya

Umuhanzi w’Umunya-Tanzania  Nasibu Abdul Djuma [Diamond Platnumz] uri mu Rwanda yasobanuye uburyo abavuga ko aca inyuma umugore babeshya kuko atarashaka umugore byemewe n'amategeko.

Uyu muhanzi uri mu Rwanda yaje  mu bikorwa bitandukanye birimo ibyo gufasha, kuganira n’abafana be by’umwihariko, kumurika ku mugaragaro ubunyobwa bwe bwitwa Diamond Karanga n’umubavu we ndetse no gutangiza ku mugaragaro inzu ya Wasafi izafasha abahanzi bo mu Rwanda kumurika ibikorwa byabo ku ruhando mpuzamahanga, akaba anateganya no kugira inzu azajya aruhukiramo mu gihe ari mu Rwanda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu mu kiganiro n’abanyamakuru yabajijwe amakuru ajya amuvugwa yo guca inyuma Zari ndetse no kubyara abana benshi mu gasozi, asubiza ko kubyara atari ikibazo kuko na Bob Marley yatabarutse ari igihangange kandi akaba yari afite abana batagira ingano.

Yagize ati ”Njye simfite abana benshi ni batatu gusa, mfite Princess Tiffah mfite Nillan na Daillan, kugira abana benshi si icyaha kuko Imana yavuze ko tugomba kubyara tukuzuza Isi, icya mbere ni ukuyuzuza binyuze mu nzira zemewe, nkunda abana ntababeshye, kubyara si ikibazo kuko na Nyakwigendera Bob Marley ndakeka ntarageza ahe kandi yatabarutse yirahirwa kandi ari igihangange.”

Ikindi uyu muhanzi yavuze ko abavuga ko Zari ari  umugore we bibeshya kuko batarasezerana gusa ahamya ko amukunda kandi atamuca inyuma nk’uko benshi bahora babyumva.

Yagize ati ”Sindashaka ariko mfite umukunzi wanjye witwa Zari kandi ndamukunda cyane kandi sinzamureka.”

Diamond yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, yasuye ikigo kirererwamo abana babana n’ubumuga bwo kutabona baba mu kigo cya Jordan Foundation ndetse anabemerera kubaha ubufasha bwo kubaha amafaranga azabavuza igihe cy’umwaka wose kubera ko uburwayi bafite bubasaba guhora bivuza kandi bamwe bakaba badafite ubushobozi buhagije.

  Peter uri mu bahagarariye ibikorwa bya Diamond mu Rwanda 

19/Jan/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(7)
Alfred NIRAGIRA
Ndamukunda uwomuhanzi nakomez akora byiza araza muburund naho
68597538
Very
Dickson Ek Hi Don
Guys do whatever you want to do because God has already given you
niyonkur isiak
niyo mpamvu mwemera kor akaz diamond turagushigikiy fash abobana
Twiringiyimana honor
Nukur nintwar kuko ntag ari but Wes wabishobora pe njye icyo gikorwa ndagishyigikiye cyane
71807567
fereshe platnamz kazi njema unaitwa rejis Kutoka bujumbura
Ciara
Wow....Avuze Neza Kdi Agiye Gukora Ibitashoborwa Naburumwe Wese Peee Icyo Nigikorwa Cyingenzi Nubwo Bamwe Batabasha Kubona Uburemere Bifite (turagukunda Kdi Watekereje Neza Diamond Your Welcome In Rwanda Peace100%)
allan 3 weeks ago
Ciara u said it ryt,thnxs Allan kampala
bruce 1 month ago
Ni vyiza cane imana imwongere imigisha abashe kuba hafi yabadafise shinge na rugero
NIYONTEZE 1 month ago
DIAMOND AKOZE IBINTU BYIZA Bi up mz
Sponsored Content