Itel Mobile Rwanda yahaye ibikoresho by’ishuri Urubyiruko rutishoboye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Itel Mobile Rwanda yahaye ibikoresho by’ishuri Urubyiruko rutishoboye

Itel Mobile Rwanda yahaye ibikoresho by’ishuri Urubyiruko rutishoboye

Itel Mobile Rwanda , kompanyi icuruza ibikoresho by’itumanaho by’iganjemo telefone ngendanwa  ifatanyije na Minispoc n’Imbuto Foundation basabanye n’abana biganjemo abatishoboye banabaha ibikoresho by’ishuri.

Nubwo ari Kompanyi y’ubucuruzi , Itel Mobile Rwanda ikunze no kugaragara mubikorwa byo gufasha abatishoboye. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa kane tariki ya 18 mutarama 2018, bateguye igikorwa bise ‘Itel Bye Bye Vacance’ cyabereye mu kigo cya maison de jeune cya Kimisagara.

Muri iki gikorwa Itel Mobile yari ifatanyije na Minispoc n’Imbuto Foundation , Baganiriye n’urubyiruko barwigisha kwirinda Ibiyobyabwenge , kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye , Kugira isuku n’ibindi bizabafasha mu gutegura ejo  heza habo.

Nyuma y’ibi biganiro uru rubyiruko rwaranidagaduye mu mikino n’imbyino bitandukanye , barangije Itel Mobile ibaha ibikoresho by’ishuri birimo ibikapu , amakayi n’amakaramu.

Sam , umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Itel Mobile Rwanda yabwiye Eachamps ko bateguye iki gikorwa bagamije kuganira n’urubyiruko ku ngingo zitandukanye ndetse banabagenera ubufasha bw’ibikoresho by’ishuri mu gihe habura iminsi micye ngo abanyeshuri batangire.

Yagize ati :” Twishimiye uburyo urubyiruko rwa Kimisagara rwitabiriye iki gikorwa ,icyo twari tugamije ni ukuganira nabo. Itel isanzwe ifite gahunda ikora buri kwezi yo gufasha abatishoboye bo mu ngeri zitandukanye , kuri iyi nshuro twahisemo gufasha urubyiruko turugenera ibikoresho by’ishuri kugirango natwe tugire icyo tubafasha mu itangira ry’amashuri ”.

Safi Madiba na Denis Nsanzamahoro uzwi nka Rwasa nk’ibyamamare bikorana na Itel Mobile Rwanda nabo bari baje kwifatanya n’urubyiruko rwa Kimisagara muri iki gikorwa.

Abakiri bato nibo bari bitabiriye ku bwinshi

Hanatangiwe inyigisho zigamije gufasha urubyiruko kuzagira ejo heza.

Safi Madiba na Rwasa bari bitabiriye iki gikorwa

Barushanyijwe mu mikino irimo na ruhago

Abatsinze mu mikino itandukanye bahawe ibihembo

Safi atanga ibikoresho by'ishuri Itel yageneye uru rubyiruko

Inkunga y'ibikoresho , Itel yageneye uru rubyiruko

19/Jan/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Dusabikiza frorien
mwakoze cyane turabashimiye ubwobwitange bwanyu muzabuhorane
Sponsored Content
Loading...