CHAN2018: Amavubi akandagije ikirenge kimwe muri 1/4, undi munyarwanda atorwa nk'umukinnyi w'umukino | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

CHAN2018: Amavubi akandagije ikirenge kimwe muri 1/4, undi munyarwanda atorwa nk'umukinnyi w'umukino

CHAN2018: Amavubi akandagije ikirenge kimwe muri 1/4, undi munyarwanda atorwa nk'umukinnyi w'umukino

Umukino wahuzaga u Rwanda na Guinea Equatorial muri CHAN iri kubera muri Maroc urangiye ku ntsinzi y'u Rwanda y'igitego 1 ku busa bwa Guinea Equatorial, bituma Amavubi ubu akaguru kamwe kari muri 1/4 kuko basabwa kunganya umukino wa Libya gusa.

Umukinnyi w’umunyarwanda Manzi Thierry wanatsinze igitego cyahehesheje Amavubi amanota 3 yuzuye ya mbere muri iri rushanwa yatowe nk’umukinnyi w’umukino, ni nyuma y’uko Djihadi Bizimana ari we wari wabaye umukinnyi w’umukino ku mukino Amavubi yanganyijemo na Nigeria..

Muri rusange ni umukino watangiye abasore b'Amavubi ubona ko banyotewe n'intsinzi kuko basatariye cyane barushaga ikipe ya Guinea Equatorial.

Gusa uku gusatira nta musaruro navuga ko byatanze kuko nka mahirwe babonye muri iki gice cya mbere nta musaruro bayabyaje dore ko umuzamu wa Guinea na ba myugariro be bagoye ubusatirizi bw'Amavubi bwari buyobowe ba Savio ndetse na Abbedy.

N'ubwo Guinea itigeze isatira cyane ndetse ngo inabone amahirwe menshi ntibyabujije ko igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Muri rusange iki gice cyarangiye mu guhererekanya umupira Amavubi yari afite 52% kuri 48 ya Guinea Equatorial, Amavubi yabonye amakarita 2 y'imihondo kuri imwe ya Guinea Equatorial, impande zombi zakoze amakosa 10, Amavubi yaraririye 1 mu gihe Guinea itigeze ibikora, Amavubi yabonye koruneri 1 kuri 2 za Guinea, Amavubi yagerageje amashoti 3 rimwe riba ariryo rigana mu izamu, mu gihe Guinea yagerageje 6 rimwe rikaba ariryo rijya mu izamu.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rw'u Rwanda, Iradukunda Eric Radou aha umwanya Omborenga Fitina.

Kuva iki gice cya kabiri cyatangira Amavubi yacuritse ikibuga abasore nka Abbedy ku munota wa 47 yacitse ba myugariro ba Guinea ateye mu izamu umuzamu amubera ibamba.

Omborenga Fitina na Rutanga Eric ntako batagize bahindura imipira imbere y'izamu ariko Savio yashyiraho umutwe umuzamu akayikuramo, ni nako Djihadi nawe yageragezaga amahirwe ariko umuzamu akitwara neza cyane.

Ku munota wa 60 Antoine Hey yakoze impinduka akuramo Faustin Usengimana hinjiramo Muhadjiri, ibi byagaragazaga ko ashaka igitego kunkabi nakeza, byaje no gutanga umusaruro ku munota wa 66 ubwo Djihadi yateraga koruneri maze Manzi Thierry usanzwe umenyereweho gutsinda ibitego nk'ibi ashyiraho umutwe, igitego kiba kinjiye gutyo. Amavubi 1-0 Guinea Equatorial.

Abasore ba Antoine Hey bakomeje gusatira bashaka ikindi gitego ariko biranga. Abasore nka Muhadjiri bakomeje gushota mu izamu ariko igitego kirabura neza umukino urangira ari 1 cy'Amavubi ku busa bwa Guinea Equatorial.

Uyu mukino warangiye mu guhererekanya umupira Amavubi yari afite 58% kuri 42 ya Guinea Equatorial, Amavubi yabonye amakarita 3 y'imihondo yahawe Niyonzima Ally, Hakizimana Muhadjiri na Savio, Guinea Equatorial yabonye 2, Amavubi yakoze amakosa 19 kuri 18 ya Guinea Equatorial , Amavubi yaraririye 6 mu gihe Guinea itigeze ibikora, Amavubi yabonye koruneri 8 kuri 3 za Guinea, Amavubi yagerageje amashoti 8 atanu muri yo agana mu izamu ni mu gihe Guinea yagerageje 8 rimwe rikaba ariryo rigana mu izamu.

Undi mukino wari wabanje muri iri tsinda Nigeria yatsinze Libya 1-0.

Gutsinda uyu mukino ku ruhande rw'u Rwanda bitumye rugira amanota 4 runganya na Nigeria, mu gihe Libya izikuriye n'amanota 3, Guinea Equatorial ni ya nyuma na manota zero.

Kugira ngo Amavubi akomeze muri 1/4 cy'irangiza birayasaba kunganya gusa na Libya bazakina ku mukino usoza iri tsinda rya gatatu tariki ya 23 Mutarama 2018.

11 babanjemo ku mpande zombi

20/Jan/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
jean eric
courage basore bacu tubarinyuma
Kibaruma
Turishimye cyane nk'abanyarwanda abobasorbokemrez.aho bazazane n'ugikombe
Stizo
Nonese uvuze iki ? Title ihuye nibyo wanditse ?uzasubire kwiga
Sponsored Content